• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gihe hasigaye iminsi  mike ngo abanyarwanda ndetse n’isi yose ngo bizihize  iminsi  mikuru isoza umwaka  henshi kw’isi  abantu bari gutegura  ibitaramo byo kwishimana n’inshuti zabo  ni muri urwo rwego no mu mujyi wa Rubavu hateguwe igitaramo cyiswe Christmas Beach Fest

Nyuma y’uko hatagajwe abahanzi ndetse n’abadj bakomeye kuri iki gihugu nka  Dj Marnaud ,Dj Pyfo, Mc Phil Peter na MC anita Pendo  banakora akazi ko kuvanwa umuziki ,Dj Sonia  na Mc Tino kuri ubu hamaze kongerwamo  Dj Briane ukomeje kwigarurira benshi muri iyi  minsi kubera uburyo yaduye bwo gucurangira abakunzi be anabyina.

Iki gitaramo cya Christmas Beach  Fest biteganyijwe ko kizamara  Iminsi  2 kuya 25 no kuya 25 Ukuboza 2025 kikaba kizabera kuri Heza  Beach Resort ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho abazakitabira  bazamara iyo minsi yose bishimira ibyo bagezeho muri  uyu mwaka ndetse banasabana n’inshuti zabo.

Umwe mubateguye icyo gitaramo yadutangarije ko  bifuje kujyana icyo gitaramo mu karere ka rubavu ari umujyi mwiza cyane utuwe n’abaturage bakunda umuziki ndetse ugenda n’abaturutse mu bihugu  duhana Imbibi akaba ariyo mpamvu twahisemo  kujyana icyo gitaramo I RUbavu  kandi ndizera y’uko ibintu bizagenda neza kuri noheli na nyuma yahoo.

Kwinjira  muri iki gitaramo  bizaba ari amafaranga ibihumbi 35.000 Frw,20.000Frw na 10.000Frw aho uwifuza  itike yanura kuri  www.christimasbeachfest.rw cyangwa agakoreshaiyi  kode *797*30#

 

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments