Ane Rwigara, umukobwa wa Assinapol Rwigara yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-29 06:00:21 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza, Nibwo hirya no hino ku Isi, byu mwihariko mu Rwanda, hatangiye gucicikana inkuru y'inca mugongo ibika urupfu rwa Anne Rwigara, n’umukobwa wa Assinapol Rwigara wari umushoramari ukomeye mu Rwanda.

Anne Rwigara ari mu bagarutsweho ubwo we n’umuvandimwe Diane Rwigara wigeze kwinjira muri Politiki ndetse agatanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ariko ntiyemerwe kuko hari ibyo atari yujuje, ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batabwaga muri yombi muri 2017, ubwo bakekwagaho ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’Igihugu, gusa Anne we yaje guhita arekurwa.

Amakuru yagiye acicikana, yavugaga ko uyu Anne Rwigara yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri Leta ya California nyuma y’igihe gito afashwe n’uburwayi.

Umwe mu baba hafi umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, yavuze ko uyu muryango uri mu gahinda kenshi ko kubura umwe mu bawugize ari we Anne Rwigara.

Yitabye Imana afite imyaka 41 y’amavuko.

Anne Rwigara yari umwe mu ba Assinapol Rwigara na we witabye Imana mu ntangiro za 2015 azize impanuka y’ikamyo yagonze imodoka yari arimo akahasiga ubuzima.

Related Post