• Amakuru / POLITIKI


Zigiranyirazo Protais wamamaye ku izina rya 'Zed' (Z) wanabaye Perefe wa perefegitura ya Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza  1989 wanakurikiranweho uruhare ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu Gihugu cya Niger ku wa 03 Kanama 2025 aho we n'abandi banyarwanda 9 bari bategereje kubona igihugu cyabaha ubungiro.

Zigiranyirazo yabanje gukatirwa n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania igifungo cy'imyaka 20 ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma Urugereko rw’Ubujurire rwaje kumugira umwere ku wa 16 Ugushyingo 2009 amaze imyaka 6 gusa muri Gereza.

Kimwe na bariya bandi icyenda yabaga mu gihugu cya Niger ku bw'uko banze kuza mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n'urukiko ariko hakanabura ikindi gihugu cyabakira ngo kibahe ubuhingiro.

Yari umwe mu bagize icyiswe 'Akazu' cyacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byumwihariko uyu Zigiranyirazo we ni musaza wa Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.

Yapfuye afite imyaka 87 kuko yavutse ku itariki ya 02 Gashyantare 1938.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments