Bamwe mu
badepite bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje impungenge ku mushinga w’Itegeko
rigenga serivise z’ubuvuzi, ku mwihariko ku ngingo yo kwemerera abana bbafite
imyaka 15 kwifatira icyemezo cyo kuboneza urubyaro.
Bamwe mu badepite
bagaragaje ko iyi ngingo iramutse yemewe ishobora guteza ibibazo byinshi birimo
nko kuba abo bana bahita bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina bikaba
byabakururira indwara zitandukanye kandi ari bo Rwanda rw’ejo bashimangira ko
igikwiye ari ubukangurambaga no kwigisha abakiri bato bakareka kwishora mu
mibonano mpuzabitsina batarageza igihe.
Uyu mushinga
w’Itegeko wasobanuwe na Minisiteri y’Ubuzima aho igaragaza ko iriya ngingo
iramutse itowe byagabanya inda zitateguwe zikomeje guterwa abangavu aho ngo Imibare
igaragaza ko nko mu mwaka wa 2024 abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa
inda. Iyi akaba ari imibare itaruta cyane indi yo mu myaka yabanjirije 2024
ibyo MINISANTE yemeza ko igisubizo kirambye ari uko abana b’abakobwa
bakwemererwa n’amategeko kuboneza urubyaro.
Depite
Niyorurema Jean Rene uri mubagaragaje impungenge kuri iyi ngingo yavuze ibigaragara
MINISANTE yihutiye kureba uko ahandi babigenje itabanje inzira z’ubukangurambaga
busanzwe bukemura ibibazo bitandukanye mu Rwanda.
Ati “Twirukankiye
kureba ubushakashatsi bwo hanze kugira ngo turebe uko bikorwa ariko ikigaragara
ni uko ubukangurambaga bwo butashyizwemo imbaraga, nkaba numva na cyo cyaba ari
ikibazo ko ubukangurambaga bwagabanyutse.”
Yakomeje
avuga ko kwemera iyi ngingo bizakururira urubyiruko rw’u Rwanda indwara
zitandukanye zirimo nka virusi itera SIDA.
Depite Izere
Marie Ingrid we ati “ubu burenganzira bugiye guhabwa aba bana twabuhuza dute
no gukomeza gushishoza tugendeye mu kwifata no kwirinda izindi ndwara zose
zandurira aho zikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo muri rusange.”
Umunyamabanga
wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera yagaragaje ko ubundi buryo bwose
bwageragejwe mu gukumira inda ziterwa abangavu bwananiwe gutanga umusaruro
ashimangira ko kubabonereza urubyaro ari yo mahitamo ashoboka kuri ubu.
Ati “Twasanze
umubare w’aba bana baterwa usa nk’aho udahinduka mu myaka myinshi ishize, ubukangurambaga
bukorwa ariko ugasanga ikibazo kiracyahari. Kugira ngo bigerweho neza ni uko
guhuza ubukangurambaga, uburere, uruhare rw’umuryango n’abandi ukabihuza
n’ibisubizo bigendeye ku bumenyi cyangwa ibikoresho byakwifashisha ibyo ni byo
bitanga umusaruro mwiza.”
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ni kimwe mu bikunze kugarukwaho nk’ibihangayikishije umuryango nyarwanda. Minisate yemeje ko benshi mu bana babyara bagerwaho n’ingaruka z’ubuzima bugoye utibagiwe n’abo bana baba babyaye nabo ngo abagera kuri 38% baragwingira.