Abaturage bo
mu murenge wa Kicukiro mu kagali ka Kicukiro mu Mudugudu wa Triangle bafashe
umugabo wirukankanwanaga n’umukobwa avuga ko amusambanyije akamusiga
agakingirizo mu gitsina, ni mu gihe uyu mugabo ariko we yemezaga ko uwo mukobwa
nta n’ahantu amuzi.
Abafashe
uriya mugabo babwiye itangazamakuru ryacu ko uriya mukobwa yavugirije induru
uwo mugabo bituma bamutangira baramufata bakeka ko wenda yaba ari umujura ariko
batungurwa no kumva umukobwa amushinja kumusambanya akanamusiga agakingirizo mu
gitsina.
Bakomeza
bavuga ko hari urujijo mu byo umukobwa yavugaga kuko hari aho yavugaga ko uriya
mugabo yamufashe ku ngufu ariko akanemeza ibyo byabereye mu rugo uyu mukobwa
akoramo bigatuma bashidikanya ku buryo uwo mugabo yageze mu rugo uwo mukobwa
akoramo nk’umukozi wo mu rugo.
Ku rundi
ruhande uyu mugabo wafashwe n’abaturage we yavuze ko ibyo uriya mukobwa
amushinja ntabyabayeho ndetse ko atanamuzi , ati “ Simuzi, ni kwa kundi
umukobwa akubona wifitiye inyinya akagukunda, sinamusambanyije, sinamuzi.”
Polisi y’u Rwanda
ikorera mu mujyi wa Kigali nayo yemeje koko ko uriya mugabo yafashwe ndetse ko
yafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro mu gihe uriya mukobwa we yahise
ajyanwa kuri isange one stop center kugira ngo akorerwe isuzuma abe yanahabwa
ubuvuzi bw’ibanze.
REBA IYI NKURU KU BURYO BW’AMASHUSHO MURI VIDEO IKURIKIRA