APR FC isezereye Musanze FC mu mukino waranzwemo amahane na byendagusetsa

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-28 16:05:09 Imikino

Ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'intwali, isezereye   Musanze FC kuri penalty 4-2 , nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 y'umukino .

Ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka nyinshi, kuko abakinnyi 6 muri 11 babanje mu kibuga,  batari basanzwe bakina , ku munota wa 5 gusa, Bizimana Yannick yakorewe ikosa maze umusifuzi atanga penality yinjijwe neza na Ndikukana Danny , ikipe ya APR FC ifungura amazamu, Musanze FC yahise igaruka mu mukino itangira gusatira ,ariko ntibashe kubona amahirwe yo kwishyura, ndetse igice cya mbere kirangira ikipe ya APR FC iyoboye n'igitego 1-0.


Wari umukino utoroshye ku mpande zombi 

Igice cya 2 Musanze yatangiranye imbaraga byinshi ndetse yotsa igitutu APR FC, ikipe ya APR FC yahise ikora impinduka yinjiza mu kibuga Shaibubu , Mugisha Gilbert ,na  Kwitonda Alain , ibi ariko ntacyo byafashije APR FC,kuko yakomeje kotswa igitutu, ku munota wa 68 rutahizamu wa Musanze FC Solomon Adeyinka ,yateye umupira mu izamu , maze umupira uca munshundura uhinguka inyuma , Solomon yagiye kwishimira igitego, ariko umusifuzi yerekana ko umupira ari uwo guterekwa imbere y'izamu , nyuma y'amahane n'imvururu byamaze hafi iminota 6 , Dushimimana Eric yaganiriye amasegonda macye n'umuzamu wa APR FC Pavel Nzilah maze yemeza ko  Ari igitego cya Musanze FC.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy'intsinzi , gusa amahirwe babona ntibayabyaze umusaruro cyane cyane ku ruhande rwa Musanze FC , iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 1-1 , maze ikipe ya APR FC ijya ku mukino wa nyuma itsinze penalty 4-2 .irushanwa ry'intwali ririmo kuba ku nshuro ya 4 , ibwo ryaherukaga kuba muri 2018 rikaba ryari ryatwawe na Rayon Sports, itsinze APR FC ku mukino wa nyuma .

Related Post