Police FC itsinze Rayon Sports isanga APR FC ku mukino wanyuma

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-28 19:02:51 Imikino

Police FC itsinze Rayon Sports kuri Penalty 4-3, nyuma yo kunganya 1-1 , mu mukino wa 2 w'igikombe cy'intwali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Police FC yatangiranye imbaraga nyinshi, isatira bikomeye Rayon Sports gusa ntibashe kubona amahirwe yo gudungura amazamu, amakipe yombi yakomeje gukina acungana cyane, nta nimwe ishaka gutsindwa igitego hakiri kare ndetse igice cya mbere kirangira  nta gikorwa gikomeye, kibaye imbere y'amazamu yombi , bajya kuruhuka ari 0-0.

Igice cya 2 ,ikipe ya Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi, isatira cyane Police FC, ku munota wa 56 Abed Bigirimana yakoze umupira imbere y'izamu,maze Hertier Luvumbu atera kufura neza ,Rayon Sports iyobora umukino n'igitego 1-0, ku munota wa 64  ikipe ya Police FC yabonye uburyo bwiza bwa kufura imbere y'izamu, ariko umupira mwiza wari utewe na Hakizimana Muhadjir, umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiyaye awukuramo .

Ku munota wa 70 , ikipe ya Police FC yabonye igitego cyo kwishyura, ku mupira wasanze Peter Agblevor mu izamu ahagaze wenyine, maze afungura amazamu kuruhande rwa Police FC, amakipe yombi yatangiye gusatirana bya hato na hato , ariko kubona igitego cy'ikinyuranyo bikomeza kugorana , iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1 hitabazwa penalty ikipe ya Police FC itsinda kuri Penalty 4-3, Police FC izakina umukino wa nyuma na APR FC taliki ya 1 Gashyantare .


Related Post