#HeroesCup2024: Police FC yegukanye Igikombe ikosoye APR FC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-02 03:33:12 Imikino

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024,Nibwo ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni mukino wari mwiza ku mpande zombi ariko APR FC yawinjiyemo mbere kurusha Police FC, maze bituma ku munota wa 12 ibona kufura imbere ku ruhande rw’ibumoso, ku ikosa ryakorewe Ishimwe Christian rikozwe na Shami Carnot maze uyu mupira w’umuterekano uterwa neza na Ruboneka Jean Bosco, usanga Nshimiyimana Yunusu yawiteguye awinjiza mu rucundura ateresheje umutwe afasha ikipe ye kubona igitego cya mbere.

Umunyezamu Pavelh Ndzila mu bihe bitandukanye mu gice cya mbere, yatabaye ikipe ya APR FC ubwo yakuragamo uburyo bumwe na bumwe bwa Police burimo ishoti ryatewe na Hakizimana Muhadjili, ndetse na Nsabimana Eric Zidane wagerageje ishoti rikomeye uyu munyezamu akarifata inshuro eshatu atari yafata umupira neza, ndetse bwa mbere arigarurira ku giti cy’izamu benshi barimo n’abakinnyi n’abatoza ba Police FC bikanze ko umupira wageze mu izamu.

APR FC na yo abarimo Ruboneka Jean Bosco wakinnye neza, bakomeje kotsa igututu ikipe bari bahanganiye igikombe bagerageza kubona igitego cya kabiri ariko igice cya mbe kirangira ari igitego 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Bizimana Yannick hajyamo Mugisha Gilbert. Ibi byahise bituma uyu musore wari winjiye ajya ku ruhande rw’ibumoso imbere Ruboneka Jean Bosco wahakinaga ajya hagati naho Shaiboub Eldin wakinaga inyuma ya rutahizamu ahita ajya kuba rutahizamu.Ku munota wa 61 Fitina Omborenga w’umukino uyu Munya-Sudani yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Fitina Omborenga yamuhinduriraga umupira mwiza ariko awuteye umunyezamu Rukundo Onesime akora akazi gakomeye awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 68, APR FC yasimbuje ikuramo Thaddeo Lwanga wakinaga hagati yugarira, ishyiramo Niyibizi Ramadhan ukina asatira, ibi byari bisobanuye ko Nshimirimana Ismael Pitchou ahita akina hagati yugarira, uyu musore ukomoka mu Karere ka Rubavu agakina nka nomero umunani.

Kuri uyu munota Police FC na yo yasimbuje ikuramo Niyonsaba Eric wakinaga imbere ibumoso, ishyiramo Aboubakar Djibrine Akuki. Uyu musore ukomoka muri Nigeria ku munota wa 75 yahinduriye umupira ku ruhande rw’iburyo imbere, maze Peter Agbrevor azamuka hejuru atsinda igitego n’umutwe yishyurira Police FC.

Police FC yahise ikomeza gukina ishaka igitego cy’intsinzi ari nako na APR FC ibigenza gutyo. Ku munota wa 90 w’umukino Police FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Peter Agbrevor, n’ubundi ku mupira yahawe na Abedi Bigirimana, ku mupira wari urenguwe na Hakizimana Muhadjili.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, umukino wahagaze iminota umunani kuko abakinnyi ba APR FC batacyemera dore ko umupira wavuyemo igitego urenguwe, umusifuzi wo ku ruhande yari yavuze ko ari APR FC irengura mu gihe Umutoni Aline wari hagati yavuze ko ari Police FC. Izi mpaka zarangiye n’ubundi igitego gikomeje kwemerwa maze Police FC itwara igikombe cy’Intwari 2024 itsinze ibitego 2-1.

Tubibutse ko Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports mu gihe APR FC bahuriye ku mukino wa nyuma yahageze itsinze Musanze FC.

Uyu mukino kandi Police FC yatwayemo igikombe, wabaye nyuma y'uwahuje AS Kigali na Rayon Sports mu Bagore saa Cyenda, warangiye AS yitwaye neza ku kinyuranyo cy'igitego 1: 0.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020 ku makipe yo mu cyiciro cya mbere, APR FC ni yo yari yacyegukanye.

Amafoto: 
APR FC yananiwe gutsinda Police FC inshuro eshatu yikurikiranya

Police FC yigaranzuye APR FC

Amafoto: Inyarwanda na KigaliToday

Related Post