AFCON2023: RDC na Nigeria zihabwa amahirwe zakatishije itike ya 1/2

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-03 14:43:09 Imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Nibwo ikipe y'igihugu ya Nigeria yakatishije itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda igitego 1:0 ikipe ya Angola.

Aya makipe yagiye guhura n'ubundi ikipe ya Nigeria ariyo ihabwa amahirwe ku rupapuro dore ko barutahizamu bayo bahushije ibitego byinshi imbere y'izamu rya Angola.

Ku munota wa 41, Ademola Lookman yaje gitsinda igitego cyahesheje intsinzi Nigeria bituma igera muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika.

Nyuma y'uyu mukino ku isaha ya saa Yine z'ijoro(22h00' haje gutangira undi wasize Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibonye itike ya 1/2 cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Guinea ibitego 3-1.

RDC ifite imbaraga zidasanzwe,yabigezeho nyuma yo guturuka inyuma ikishyura igitego yabanje gutsindwa hanyuma itanga isomo rya ruhago.

Ikipe ya Guinea niyo yatangiye neza umukino,ibona penaliti ku munota wa 20 yinjijwe na Mohamed Bayo nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Chancel Mbemba mu rubuga rw’amahina.

Bidatinze ku munota wa 27,Chancel Mbemba yishyuye iki gitego ku mupira wavuye muri koloneri umusanga ahagaze neza yishyurira RDC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri,RDC yaje iri hejuru cyane byatumye ku munota wa 65 ibona penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Silas mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Yoane Wissa bifasha RDC kuyobora umukino cyane ko n’ubundi no mu kibuga yari hejuru ya Guinea.

Nubwo yagerageje gushaka kwishyura,Guinea yaje gukora ikosa ku munota 82 ryavuyemo coup franc itari ahantu hakanganye ariko Arthur Masuaku yacunze umunyezamu wa Guinea uko yari ahagaze nabi,atera umupira mu izamu.

Iki gitego cyashegeshe Guinea birangira isezerewe ku bitego 3-1.

Nigeria igiye gutegereza iza kurokoka hagati ya Cape Verde na South Africa mu gihe Ikipe ya RDC itegereje irokoka hagati ya Mali na Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu,bazahura muri 1/2 cy’irangiza.

Related Post