APR FC itsinze Musanze FC ikomeza kuyobora Shampiyona Police FC yongera gutsikira

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-04 16:31:40 Imikino

Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0 yongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yuko na Police FC yananiwe gutsinda Etincelles FC.

Wari umukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona , nubwo amakipe nka Musanze FC, Rayon Sports na Police FC, bakinaga umunsi wa 18 , mu gihe APR FC yo yakinaga umunsi wa 17 , APR FC yaherukaga kunganya na Musanze FC mu mikino y'igikombe cy'intwali, umukino waranzwe n'amahane menshi .

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 , benshi batangira kubona ko umukino utaza korohera ikipe ya APR FC, itaratsinzwe umukino numwe muri Shampiyona, ku munota wa 80  ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca , ntabwo byatinze kuko ku munota wa 82 Lethabo yishyuriye Musanze FC, maze Abafana ba APR FC bongera kubona ko umukino utaza koroha .

Ikipe ya APR FC itashakaga gutakaza amanota , yahise isubiza yihuse maze ku munota wa 85 , Mbonyumwami Taiba atsinda igitego cya 2, cy'ikipe y'ingabo z'igihugu, ikipe ya Musanze FC yagerageje gushaka uko yakwishyura ariko biranga maze ku munota wa 90+6 , Kwitonda Alain Bacca atsinda igitego cya 3 cya APR FC, ashimangira intsinzi .

Kurundi ruhande kuri Kigali PelĂ© Stadium,ikipe ya Police FC yanganyije na Etincelles FC 1-1 , ikomeza gushimangira intangiriro mbi z'igice cya 2  cya Shampiyona kuko kuva cyatangira ntabwo iratsinda umukino numwe , ikipe ya Muhazi United yatsinzwe n'amagaju ibitego 2-1 , APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 39 , mu gihe isigaranye imikino 2 y'ibirarane 

Related Post