Mu mukino Abafana bayitereranye mo Rayon Sports itsinze Marine FC

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-04 18:06:32 Imikino

Rayon Sports itsinze Marine FC ibitego 2-0 yongera kubona amanota 3 , ndetse umutoza wayo mushya atsinda umukino we wa mbere kuva yagera mu Rwanda 

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gusezererwa mu mikino y'igikombe cy'intwali ibintu byatumye abafana biyi kipe batitabira umukino ku bwinshi nk'ibisanzwe, ikindi kandi cyaciye intege Abafana ba Murera nkuko bayita , ni amakuru atari meza yigenda rya bamwe mu bakinnyi yari amaze iminsi uheruka akaba Captain wayo Abdul Rwatubyaye.

Rayon Sports yinjiye mu kumino neza maze ku munota wa 5 w'umukibo ku mupira Hertier Luvumbu yahereje Arsene Tuyinse , uyu nawe ntiyazuyaza, afungura amazamu , ikipe ya Marine FC yatangiye gusatira cyane ishaka kwishyura ,ariko ku munota wa  45 Charles Bbaale atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports,ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin, ndetse igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye umukino .


Tuyinse Arsene yishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports 

Igice cya 2 cyatangiye ikipe ya Rayon Sports nubundi isatira cyane , ndetse ugerageza gushaka uburyo bw'igitego ariko ntibyabasha gukunda , Marine FC nayo yakomeje gushaka uko yakwishyura ,ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 2-0, ndetse ifata umwanya wa 2 n'amanota 33 , Umutoza Julien Mette yari ataratsinda umukino numwe mu mikino 2 yari amaze gutoza , taliki 07 Gashyantare Rayon Sports irerekeza mu karere ka Huye gukina n'ikipe ya Amagaju FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa 18 .


Related Post