• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2024, Nibwo umugabo witwa Habiyaremye bakunze kwita Gihayima utuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi mu mudugudu wa Ruziranyenzi, yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'umukobwa.

Ni icyaha bikekwa ko yari amaze igihe kirekire akora mbere yuko atangira kugitahurwaho n'abaturage barimo abaturanyi be.

Bamwe mu baturage barimo abashinja uyu mugabo bikekwa ko yahohoteye umwana we uri mu kigero cy'imyaka itatu, batangarije BTN ko kugirango babimenye ar'uko bari batangiye kubona ibimenyetso n'impinduka ku mwana birimo kugenda acumbagira hanyuma bamubaza icyamubayeho akavuga ko se umubyara hari ibintu yamukoreye.

Umwe muri aba baturage aganira n'umunyamakuru wa BTN ariko ukorera mu Ntara y'Uburasirazuba, yavuze ko we n'abagenzi be b'abadamu bafashe wa mwana bamujyana ahantu hiherereye ngo basuzume niba baramusambanyije, ubwo bamurebye basanga koko byarabaye ndetse imyanya ye y'ibanga yaratangiye kwangirika.

Yagize ati" Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko umwana yasambanyijwe na se umubyara kuko babimukekeraga noneho tumufashe dusanga koko byarabaye nawe atubwira ko papa we hari ibintu yamukoreye".

Undi muturage yaje guhamiriza BTN ati" Kubera gukomeza gukeka ko Gihayima ariwe wasambanyije umwana we, Twaje kumwegera turabimubaza aho kudusubiza ariruka kandi afite ubwoba nk'ikimenyetso cy'icyaha yakoze".

Habiyaremye ukekwaho gusambanya umwana we w'umukobwa yahise afatwa n'inzego z'ubuyobozi ku bufatanye n'abaturage maze ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu gihe umwana yahise ajyanwa ku bitaro kugirango yitabweho n'abaganga cyane ko yari yarangiritse mu myanya ye y'ibanga.

Andi makuru BTN yabashije kumenya n'uko uyu mwana bikewa ko yasambanyijwe na se, ngo nyina umubyara yaje kumusigira se afite ukwezi kumwe ubwo yari amaze kumwirukana.

Aba baturage barasabira uyu mwana ubutabera ndetse ko yaba se na nyina, bakurikiranywa bagahanwa bikurikije amategeko igihe icyaha kimuhamye kuko nyina yagize uruhare kugirango icyo cyaha gikorwe kuko atari akwiye kumusigira umugabo.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni inkuru ya UMUYANGE Jean Baptiste/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments