Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hirya no hino ku Isi byu mwihariko mu rwanda, hamenyekanye amakuru abika urupfu rwa Kampayana Augustin wigeze kuyobora ibigo bitandukanye mu Rwanda, birimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority.
Umwe mu bagize umuryango wa Kampayana yatangarije IGIHE ko ari ukuri yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Ati “Nibyo koko yapfuye.”
Yatangaje ko Kampayana yapfiriye mu rugo ubwo yiteguraga kujya kwa muganga. Ati "Mu kwitunganya ngo ajye kwa muganga nibwo yapfuye."
Yasobanuye ko icyo yazize kiteramenyekana, bityo ko bategereje igisubizo cyo kwa muganga kugira ngo bamenye ukuri.
Kampayana yari afite imyaka 60 y’amavuko. Asize umugore n’abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, Kampayana yabanje kuba umuyobozi muri iki kigo ushinzwe imiturire mu mijyi no mu cyaro.
Yabaye kandi Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge n’uw’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, RALGA, ubwo ryashingwaga mu 2003.
Kampayana yayoboye urwego rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwari rushinzwe imiturire yo mu cyaro mu gihe Guverinoma yari muri gahunda yo guca inzu za Nyakatsi.
Abantu batandukanye banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Kampayana yakundaga Igihugu, umurimo, bamwe bavuga ko yababereye umubyeyi, n’ibindi bikorwa bitandukanye byaranze Kampayana, bifuriza Roho ye kuruhukira mu mahoro ndetse ko bazamukumbura.
Kampayana yagiye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye avugira inshingano z’ikigo yari ayoboye. Hari nk’aho yigeze gutangaza ko abakozi ba Leta batagira inzu bagiye kujya batuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi nkuko KigaliToday yabyanditse.
Like This Post?
Related Posts