Cameroun: Ubwegure bwa Samuel Eto’o Fils bwateshejwe agaciro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-06 08:25:24 Imikino

Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun ryatesheje agaciro ibaruwa y'ubwegure ya Samuel Eto’o Fils wayoboraga 
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko iyi baruwa Eto’o yayitanze nyuma yuko abagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe basuzumiye hamwe umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cy’Afurika kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Gashyantare 2024 i Yaoundé.

Aha ni bwo Samuel Eto’o yahise atanga ibaruwa y’ubwegure ndetse asaba na bagenzi be “kubikora nk’abagamije impinduka.”

Nyuma y’ibiganiro, abagize Komite Nyobozi bafashe icyemezo cyo gukomeza inshingano zabo ndetse banga ubwegure bwa Samuel Eto’o bifuza ko akomeza inshingano yatorewe ku wa 11 Ukuboza 2021.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ntiryigeze ritangaza niba hari umwanzuro wafashwe ku hazaza h’Umutoza Rigobert Song nyuma yo gusezererwa rugikubita mu Gikombe cy’Afurika.

Samuel Eto’o wabaye Umukinnyi Mwiza w’Afurika inshuro enye, yashinjwe imyitwarire imibi, kugena ibiva mu mikino na ruswa ndetse no kwinjirira inshingano z'abatoza.

Cameroun imaze kwegukana Igikombe cy’Afurika inshuro eshanu, mu gikombe cy’Afurika uyu mwaka yatsinze umukino wa Gambia wayihesheje kurenga amatsinda, ariko isezererwa na Nigeria muri 1/8.

Related Post