Igihugu cy'u Rwanda cyashyizwe ku rutonde ruyoboye ibihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika, bifite igipimo cyizewe cy’umutekano kurusha ibindi, ndetse umutekano wabyo ukaba unizewe n’abatuye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika byashyize imbaraga mu guhashya ibihungabanya umutekano, no kuwuteza imbere, binyuze mu kurwanya ibyaha, ibintu bitazamura gusa imibereho y’abaturage, ahubwo binarushaho gutuma ibyo bihugu bikurura ba mukerarugendo, abashoramari hamwe n’inzobere mpuzamahanga.
Business Insider Africa yakoze urutonde rwa 2024 tariki 02 Gashyantare 2024, rwerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 byizewe umutekano wabyo muri Afurika.
Kuri urwo rutonde, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere rufite ibipimo by’umutekano bingana na 73.22, rugakurikirwa na Ghana ifite 56.1, ku mwanya wa gatatu hari Tunisia n’ibipimo ku mutekano bingana 55.6, hagakurikiraho Sudan ifite 54.6 nubwo ubu irimo intambara, Zambia igakurikira na 53.6, Igihugu cya Morocco nicyo gikurikira na 53.3, hagahita hajyaho Misiri ifite 52.7, igakurikirwa na Mauritius ifite 52.2, hakaza Ethiopia ifite 49.2 mu gihe Botswana ifite 47.8.
Ni mu cyegeranyo ku byaha gikorwa buri mwaka na Numbeo, aho kigaragaza ko imibare n’ubushakashatsi bwimbitse ku Isi, byerekana ko ibihugu nk’u Rwanda na Ghana biri mu bifite ibipimo by’ibyaha biri hasi cyane, ndetse n’umutekano wizewe ku Isi.
Icyegeranyo cy’ibyaha cya Numbeo, gishingira ku bisubizo by’ubushakashatsi ku myumvire rusange y’urwego rw’ibyaha, aho ibisubizo by’ubushakashatsi byatanzwe n’abaturage n’abashyitsi ku bijyanye n’umutekano wabo, mu gihe bagenda ku manywa na nijoro, ubushakashatsi ku mpungenge zerekeye gusahurwa, ubujura, ubujura bw’imodoka, kugabwaho ibitero n’abantu batazi, gutoterezwa ahantu hahurira abantu benshi n’ivangura rishingiye ku bintu birimo uruhu, ubwoko, igitsina, cyangwa idini.
Hanarebwe ibyaha bifitanye isano n’umutungo nk’ubujura, kwangiza n’ibindi birimo urugomo nko gukubita, kwica, ibyaha bishingiye ku gitsina n’ibindi.
Like This Post?
Related Posts