• Amakuru / MU-RWANDA
Ku Cyumweru tariki ya 04 gashyantare 2024, Nibwo mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, haturikiye Gaz yica abana babiri bo mu muryango umwe  ndetse inakomeretsa umubyeyi wabo (nyina) urembeye mu bitaro bya Kanombe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yahamije iby'aya makuru, anavuga ko mu rwego rwo korohereza impunzi muri iyo Nkambi ya Mahama kubona ibicanwa, zahawe gaz zo gutekesha zinasobanurirwa uko zikoreshwa, ariko hari n’abataragira ubumenyi buhagije kuri zo.

Yagize ati “Ni impanuka yatewe n’ubumenyi bukeya bwo gukoresha gaz, kuko umubyeyi yayifunguye, abanza kujya kuryamisha abana, kandi ni za gaz zicanishwa ibibiriti, agarutse asanga gaz yabaye nyinshi, arashe ikibiriti, asaga gaz yakwiriye mu nzu hose kandi ni inzu ntoya ifunganye umwuka wa ‘oxygen’ utinjira, acanye umuriro uhita ufata inzu yose, abari barimo barakomereka”.

Nyuma y’uko umuriro ufashe iyo nzu, umwana umwe muri abo bari baryamye wari ufite umwaka umwe n’igice yahise apfa undi wari ufite imyaka ibiri n’amezi arindwi na nyina bajyanwa kwa muganga riko barembye cyane bari muri koma.

SP Twizeyimana avuga ko babanje kujyanwa ku bitaro bya Kirehe, ariko kubera ko bari barembye kandi ku buryo butandukanye, byaje kuba ngombwa ko umwana yoherezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bigeze ejo ku itariki 5 Gashyantare 2024, na we yitaba Imana, naho Nyina ajyanwa ku bitaro bya Kanombe aho arwariye ubu.

Bamwe mu babonye iby’iyo mpanuka, bavuga ko uwo mubyeyi yari avuye guhaha ibyo guteka, nyuma mu gihe acanye ngo atangire guteka, gaz ihita iturika itwika abari muri iyo nzu bose, ku bw’ibyago umwana umwe mu bana be babiri ahita apfa undi arakomereka cyane ndetse na we ubwe, ku buryo bahise bajya muri koma, abatabaye bahita babihutana kwa muganga.

Umugabo nyir’urwo rugo we ntiyari ahari ubwo impanuka yabaga, ariko yahageze nyuma gato, atangira gukurikirana ibijanye no gushyingura umwana we, anakurikirana amakuru yo kwa muganga ngo amenye uko bamerewe nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

SP Twizeyimana yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko abantu bakoresha gaz, baba basabwa gufungura inzugi n’amadirishya mbere y’uko bacana, kugira ngo hinjire umwuka mwiza wa oxygen.

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe gukumira inkongi z’umururo, naryo rikomeza gukangurira abaturage kwirinda gukoresha ibikoresho nka telefoni igihe begereye gaz zaka, kuko byongera ibyago byinshi byo kuba zaturika. Abakoresha gaz kandi basabwa kutazegeranya n’ibindi bikoresho bitanga ubushyuhe nk’imbabura n’ibindi. Basabwa kandi kugenzura ko zifunze neza mu gihe barangije guteka.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments