• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 gashyantare 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego Akarere ka Kayonza, Humvikanye inkuru y'urupfu rw'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 witwa Seleman, urakekwaho kwiyahura agapfa nyuma yo kwica umugore we.

Ababonye imirambo ya ba nyakwigendera, bavuga ko bari bamaze hafi iminsi 4 cyangwa 5 bapfuye dore ko baheruka kugaragara mu ruhame ku wa Gatanu ku mugoroba ndetse kandi ko umugabo mbere yo kwiyahura yakinze inzu yabo n'ingufuri bagakeka ko yanyuze mu idirishya asubiye mu nzu kwiyahura ku buryo abaturage bakekaga ko bazindutse .

Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Kiyovu yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Seleman n'umugore bakeka ko bapfuye umugabo amaze kwica umwana wabo w'imyaka 3  na nyina nawe akiyahura .

Yagize ati" Uyu munsi nibwo abaturage bumvise kwa Seleman hari umunuko kandi inzu babagamo ikaba yari imaze iminsi ikinze .Abaturage bishe urugi binjiyemo basanga umurambo wa Seleman uri mu mugozi yapfuye ndetse umugore we n'umwana nabo urebye yiyahuye amaze kubica ."

Umuturage utuye mu kagari ka Kiyovu yavuze ko uwo muryango bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo .

Yagize "Seleman n'umugore we bari bamaze iminsi bapfa inzu baguze hano bavuye ku Gisenyi  ndetse bapfaga imyaka bari bejeje .Hari umwunzi watubwiye ko baburanye ndetse bagombaga guhabwa imyanzuro ejo ku wa Gatatu ariko Seleman we ngo ntiyashakaga ko bagabana imitungo yabo ahubwo yumva yaba iye wenyine."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko kugira ngo ibi bimenyekanye, byaturutse ku baturage bahamagaye kuri polisi ku 112 bavuga ko inzu baturanye irimo umunuko nk’aho hariyo ikibazo, yavuze ko bijya gutangira uyu muryango wimutse mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “ Uriya muryango wabaga mu Ntara y’Amajyepfo babana mu makimbirane, bava muri iyo Ntara bajya kuba mu Murenge wa Ndego bahagura inzu umugabo ayiyandikaho atabwiye umugore, ya makimbirane arakomeza. Tariki 30 Mutarama bagiranye ibibazo barashwana bajya ku Kagari barabunga bavuga ko nta kibazo bazongera kugirana.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuva icyo gihe kuwa Gatandatu nibwo abaturanyi bongeye kubabona, nyuma y’aho ntibongera kubabona kubaca iryera.

Ati “ Ejo rero abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu nzu baturanye hashobora kuba hari ikibazo ngo kuko hari umunuko ukabije, Polisi yagiyeyo bafatanyije n’inzego z’ibanze bica ingufuri basanga runafungiyemo imbere binjiyemo basanga umugabo amanitse mu mugozi binjiye mu kindi cyumba basanga umugore yatemwe umutwe hamwe n’umwana wabo, umuhoro wari uri aho ngaho.”

SP Twizerimana yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge ngo kuko aribyo bitera amakimbirane, yabasabye kandi kwirinda gucana inyuma ngo kuko nabyo biri mu biteza amakimbirane mu ngo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments