Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Nibwo abagore babiri n’umushoferi wari ubatwaye bapfiriye mu mpanuka ikomeye y'imodoka yabereye mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.
Amakuru umunyamakuru wa BTN yamenye ni uko abayiguyemo ari umushoferi w'iyo modoka witwa Mbonimpa Jean Damascène, ndetse n'abagore 2 ari bo Mukankurunziza Agnès w’imyaka 36 na Nsekanabo Verdianna w’imyaka 52.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa KIA yakundaga gutwaza abacuruzi batandukanye ibyo bacuruza birimo imboga n’imbuto bajya kurangura mu isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo.
Amakuru BTN ikesha bamwe mu baturage bari basanzwe bazi ba nyakwigendera bacuruzaga, avuga ko abo bagore bari bazindukiye kurangura nk’uko bisanzwe, bagiye kugera ku isoko imodoka ibura feri, umushoferi ayigongesha igiti mu gihe we n’abo yari ahetse bari bicaye imbere.
Inkuru irambuye ni Mu kanya!!!!!!!!!
Akimana Erneste/BTN Tv
Like This Post?
Related Posts