FODIB na ABC byokeje igitutu Perezida Ndayishimiye uherutse gufunga imipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-07 15:11:15 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, Nibwo Ihuriro ry’Abarundi baba mu mahanga, FODIB, na ABC rigizwe n’ababa muri Canada, ryasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gufungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kutishimira ibyakozwe na Perezida Ndayishimiye wafunze imipaka ihuza igihugu ayoboye n'u rwanda, aho rigaragaza ko yagombaga kubanza gusaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira mbere yo gufunga imipaka tariki ya 11 Mutarama 2024.

Ryagize riti “Icyemezo gihutiyeho cya Perezida Evariste Ndayishimiye cyo gufunga imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kirasa n’icyagendeye ku cyifuzo cya Kinshasa kandi nta na hamwe gihuriye n’inyungu z’Abarundi. Kuyifunga ni igihano ku Barundi, cyane cyane abaturiye umupaka; si ku bari ku butegetsi.”

Aba Barundi bibukije Perezida Ndayishimiye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye ibibazo n’u Rwanda ari ko yo itigeze ifunga imipaka; kuko byari kugira ingaruka ku batuye ibihugu byombi.

Bagize bati “Nubwo u Rwanda rufitanye ibibazo na RDC, nta baturage b’Abanye-Congo bagize icyifuzo cy’uko ubuyobozi bwa RDC bwafunga imipaka kugira ngo urujya n’uruza hagati ya Goma na Rubavu ruhagarare.”

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko basabye Perezida Ndayishimiye kwisubira, agafungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kugira ngo abatuye muri ibi bihugu bagenderane, bahahirane.

Bati “Twebwe Abarundi duhuriye muri ABC na FODIB, tugaragaje akababaro, dusaba Perezida Ndayishimiye kwisubira, akareka abavandimwe batuye mu bihugu byombi bakajya basurana, bahanahane ibitekerezo kuri gahunda y’ubukungu.”

Mu gihe ibihugu bitabanye neza, babona igikenewe ari uko byakemura amakimbiranye bifitanye, byifashishije inzira y’amahoro n’iya dipolomasi zateganyijwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’uw’akarere k’ibiyaga bigari.

Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe, nk’impamvu yatumye afunga iyi mipaka. Hari hashize iminsi mike ugabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura.

U Rwanda rwasubije ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi ruha ubufasha, rusobanura ko ari ikirego kidafite ishingiro, cyane ko bizwi ko RED Tabara ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Abakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere bagaragaza ko ifungwa ry’iyi mipaka rifitanye isano n’ibibazo u Rwanda rufitanye na RDC; igihugu kibanye neza n’u Burundi muri iki gihe, bishingiye ku bufatanye bw’impande zombi mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Related Post