Dr Aisa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye muri Leta y’u Rwanda kuri ubu akaba yakoraga mu muryango w’abibumbye yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire butahise butangazwa.
Amakuru y’urupfu rw’uyu munyarwandakazi wari ufite
imyaka 61 y’amvuko yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2025.
Yakoreye umuryango nk’umunyamabanga mukuru wungirije
wa UN- HABITAT (ni ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere
imijyi hibandwa cyane ku kubungabunga ibidukikije) by’umwihariko kuri ubu akaba
yari umuyobozi mukuru w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia aho yari ashinzwe
ubutubwa bwawo aho muri Somalia.
Mbere yo gukora izi nshingano Aisa Kirabo yakoreye u
Rwanda indi mirimo myinsi itandukanye irimo ko yabaye umuyobozi w’umujyi wa
Kigali, yabaye kandi ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nka Ghana na
Benin n’ibindi ndetse akaba yaranayoboye intara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.
Afite impamyabumenyi ihanitse mubijyanye no kuvura no kwita ku amatungo yakuye
muri Kaminuza yitwa James Cook muri Australia akanagira impamyabumenyi y’icyiciro
cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Makelele mu gihugu cya
Uganda.
Ni umubyeyi w’abana bane.