Umuturage witwa
Karigirwa Kandida warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wo mu karere ka
Nyagate mu Murenge wa Mimuri akagali ka Rugari ari mu gahinda nyuma y’aho
yabyutse kuri uyu wa 07 Kanama 2025 asanga inka yari aherutse guhabwa ngo
imifashe kwiteza imbere yatemaguwe n’abagizi ba nabi.
Mu magambo
ye uyu mubyeyi yabwiye itangazamakuru ryacu ko mu ijoro yumvise abantu bari mu
kiraro cy’inka ye abanza kugira ngo ni inka yaba yaciye ariko arebye asanga
itara ry’aho icyo kiraro kiri ryakuwemo ahita amenya ko yaba yatewe n’iko
gutabaza abaturanyi baramutabara basanga inka ye yatemaguwe.
Muri ubu
bugizi bwa nabi hahise hakekwa umugabo wari uherutse kuvuga ko azihimura kuri
uyu Karigirwa ngo kuko yamutanzeho amakuru ko ari umujura muri aka gace.
Amakuru
yatanzwe n’abaturage yemeza ko uyu waketswe yahise ajya no kurebwa muri iryo
joro agatabwa muri yombi nyuma y’uko basanze ari mu nzu ariko bakamusangaho
amaraso n’ubwo we ngo yemezaga ko ari igikomere yagize.
Polisi y’u Rwanda
ikorera mu ntara y’uburasirazuba nayo
yashimangiye aya makuru yemeza ko ukekwa yatawe muri yombi mu gihe iperereza
rikomeje nk’uko SP Hamdun Twizerimana yabyemereye televiziyo ya BPLUS TV
Rwanda.
Iriya nka
yatemaguwe ku murizo no ku maguru hahise hafatwa icyemezo cyo kuyibaga nawo
ukekwa we yagiye gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Mimuli mu gihe iperereza rigikomeje.