Abatuye mu
mirenge ya Gitoki na Kabarore mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba
basanze umurambo w’umugabo uzwi ku izina rya Kanyamanza mu gishanga cya
Mishenyi bikekwa ko yaba yishwe agiye kwiba cyane ko ngo yari asanzwe azwiho ubujura maze bariruhutsa ngo kuko yari yarabazengereje. Byabaye ku wa 08 Kanama 2025.
Abaganiriye
n’Itangazamakuru rya Bplus TV dukesha iyi nkuru bavuze ko kuba uriya mugabo
yarapfuye kuri bo ari ibyo kwiruhutsa ngo kuko yari yarabazengereje mu bujura
bwe ndetse bakanakeka ko n’uru rupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano n’ubujura
bwe.
Hari umwe
muri aba baturage wagize ati “Uyu mugabo nsanzwe muzi ku izina rya Kanyamanza,
ariko uyu mugabo ni umujura wa Ruharwa, ni kenshi cyane najyaga nsimbukana
nawe. Umwuga we ni ukwiba, ariko ubu ngubu njye ntabwo nahamya niba hariya
yagiye yari yagiye kwiba.”
Akomeza
agira ati “Oya n’abandi bajura barebereho, sitinya no kubivuga, n’aha ubu
duhagaze barahari baje kureba uko yabaye.”
Undi
muturage wagize icyo avuga we yavuze ngo “Twabonye inzira basa n’aho bamukuruye
bamuzana muri Mishenyi, ariko ubu ndumva ku mutima dutangiye kugarura agatima
twibazaga uburyro tuzongera kuza gufata amazi hano bikaducanga ariko ubu turi
kugenda tubohoka aho tumenyeye ko ari umujura. Ibikomere arabifite mu mutwe, mu
maso no mu gatuza, biragaragara ko barwanishije ibyuma.”
Undi we
yagize ati “ Yari umujura w’ingengera ariko ruharwa. Ni umujura nta muntu
utamuzi.”
Rugaravu J
Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore yashimangiye iyi nkuru agira ati “Abaturage mu
kuduha amakuru batubwiye ko ari umuturage wishwe, ntabwo turamenya abamwishe
ariko ngo mu byo azwiho yari umujura ruharwa aho yajyaga yiba ibintu by’abaturage.”
REBA IYI NKURU MURI VIDEO IKURIKIRA