Muhire Kevin afashije Rayon Sports gutsinda Amagaju FC

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-07 15:19:05 Imikino

Muhire Kevin afashije Rayon Sports gutsinda Amagaju FC igitego 1-0, bituma igabanya ikinyuranyo n'ikipe ya mbere ndetse aba Rayon bongera kumwenyura.

Wari umukino w'umunsi wa 18 utarabereye igihe , kuko Rayon Sports yari yitabiriye imikono y'igikombe cy'intwali, Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsinda Marine FC, mu gihe Amagaju FC yo yaherukaga gutsinda Muhazi United, umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi , yari yanganyije igitego 1-1.

Ku munota wa 15, umuzamu w'ikipe ya Amagaju FC Ndikuriyo Patience, yakoze ikosa yihera umupira Iraguha Hadji, nawe awuhereza Charles Bbaale wari urangaye, umupira awutakaza ari wenyine imbere y'izamu ,ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ishaka igitego ,gusa abimbere bayo bakomeza kunanirwa  kubyaza umusaruro amahirwe babona , Amagaju FC nayo yacishagamo akagerageza uburyo , gusa nabwo ntibugire icyo butanga, ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya 2 isatira cyane nkuko yasoje igice cya mbere , ndetse biranabahira, kuko ku munota wa 53 yafunguye amazamu, ku ishoti rikomeye rwatewe na Muhire Kevin, umuzamu Patience ananirwa kuwugarura , ikipe ya Amagaju FC yagerageje gushaka uko yakwishyura, ariko bikomeza kwanga , Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye , yinjiza Youssef Rhab, Erie Ganijuru, na Paul Gomis , basimbura Iraguha Hadji, Tuyinse Arsene na Charles Bbaale.


Muhire Kevin niwe wakoze ikinyuranyo muri uyu mukino 

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane, ndetse Amagaju FC nayo akomeza gushaka uko yishyura ariko biranga , ku munota wa 85 Paul Gomis yagerageje uburyo acenga ba myugariro ba Amagaju FC, ariko umupira awutera hanze , umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 6, gusa amakipe yombi nta nimwe yabashije kuyibyaza umusaruro, umukino urangira Rayon Sports itsinze igitego 1-0.

Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n'amanota 36 irushanwa na APR FC ya mbere amanota 3 , gusa APR FC yo ikaba igifite imikino 2 y'ibirarane, ku munsi wa 20 wa Shampiyona Rayon Sports izasura Bugesera FC.

Related Post