• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Gashyantare 2024, Ubwo habaga ikiganiro n'abanyamakuru, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, yagarutse ku kutumvikana Kunyuranya kw’abacamanza mu rubanza rwa Twagirayezu Wenceslas.

Dr Ntezilyayo, yagaragaje kuba abacamanza bagize inteko yaburanishije urubanza bashobora kutumvikana ku mwanzuro waryo ari ibintu bisanzwe, nubwo bisa n’ibitamenyerewe mu Rwanda.

Umunyamakuru yabajije uko byagenze ngo mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, byagaragaye ko umwe mu bacamanza baruciye atemeranyijwe na bagenzi be ku cyemezo cyo kugira umwere Twagirayezu Wenceslas kuwa 11 Mutarama 2024 bitewe n’imvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya mu mirimo yagiye akora ndetse n’amashyaka yagiye abamo.

Ku byabereye mu rubanza ruregwamo Twagirayezu Wenceslas ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside woherejwe na Denmark mu Rwanda, byateye benshi urujijo.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo yagaragaje ko iyo umucamanza atabibona kimwe n’abandi, aba agomba kwandika igitekerezo cye na cyo kigatangazwa akagaragaza n’impamvu atabibona kimwe na bandi.

Yagaragaje ko icyo gihe iyo hatabayeho kumvikana icyemezo gifatwa ari igihuriweho n’umubare munini ndetse ko usibye mu Rwanda no mu bindi bihugu bikunda kubaho.

Ati “Iyo habayeho kuba atemeranya na bagenzi be umwanzuro ufatwa ari umwanzuro wa benshi, Ikindi kandi uretse kuba byarabaye mu rwanda no hanze yaho bikunda kuba.”

Umwe mu bacamanza bari bagize inteko yaruburanishije, Ngabire Blaise yagaragaje ko atemeranyijwe na bagenzi be kuri icyo cyemezo bafashe ndetse agaragaza n’impamvu zabimuteye.

Ngabire Blaise yavuze ko impamvu atemeranyije na bagenzi be ari uko uregwa ubwo yasabaga ubuhungiro mu rwego rushinzwe abinjira muri Denmark, yivugiye ko hagati ya Mutarama na Nyakanga 1994 yari i Gisenyi mu Rwanda, bityo ko kugirwa umwere hashingiwe ku kuba we avuga ko Jenoside yabaye yiga muri Congo bitahabwa agaciro, dore ko na we nta bimenyetso abigaragariza.

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye, yagaragaje ko kuba umwe mu bacamanza baburanishije urubanza atarumvikanye na bagenzi be, ari ibintu bisanzwe .
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments