Mashami Vincent yabuze ayo acira nayo amira ati nanjye nta gisubizo mbifitiye

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-08 18:24:25 Imikino

Umutoza w'ikipe ya Police FC Mashami Vincent, yavuze ko nta gisubizo afitiye ibibazo biri muri iyi kipe, bituma buri gihe iba yitezweho umusaruro, ariko bikarangira amaso aheze mu kirere, ndetse imyaka igashira indi igataha.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Gashyantare ,nibwo ikipe ya Police FC yatsinzwe ibitego 2-0 ,n'ikipe ya Mukura VS&L , uyu mukino watumye Police FC yuzuza imikino 4 yikurikiranya itazi amanota 3 , ndetse biyivana ku mwanya wa 2 yasorejeho igice cya mbere cya shampiyona,ijya ku mwanya wa 5.

Aganira n'itangazamakuru umutoza Mashami Vincent yavuze ko buri gihe iyi kipe iba yiteguye guhangana ,ariko ikagira ibibazo biyikoma munkokora ,nubwo atabashije gusobanura ibibazo ibyaribyo , Mashami Vincent avuga ko imvuze iyi kipe yagize ziri mubyatumye itakaza uyu mukino , gusa avuga ko bitakabaye urwitwazo .


Police FC imaze kubona inota 1 kuri 12 yashobokaga mu gice cya 2 cya Shampiyona 

Abajijwe impamvu Police FC itangira ihabwa amahirwe ,ariko bikarangira ntacyo ikoze muri Shampiyona,ndetse bigasa naho abakinnyi iyo bageze muri Police FC, umusaruro wabo ugabanuka ugereranyije naho baba bavuye , Mashami Vincent yagize ati " Nanjye simbifitiye igisubizo , kuko mu byukuri twe twitegura dushaka gutsinda buri mukino ,ntabwo tuvuga ngo turabanza dutsindwe iyi, natwe tuzongere dutsinde iyi,  iyo mibare nta muntu wayikora , twebwe rero twitegura dushaka gutsinda ,ariko ibibera mu kibuga rimwe na rimwe ntabwo uba ubifiteho ubugenzuzi , ubibona uko bimeze " .

Mashami Vincent yavuze ko we icyo akora ari ugukomeza kubaka abakinnyi mu buryo bw'imitekerereze, muburyo bwa kinyamwuga ,  muburyo bwo kugira intego mubyo bakora byose ndetse no kugira ishyaka ryo gutsinda buri mukino , Ati " yego niko byagenze ,ariko nkubwiye ko mbifitiye igisubizo, aho naba ngiye gushakisha wenda impamvu zitarizo ,ariko navuga ko atari byiza guhora utegereza ko bibanza kuba bibi,ukabona gushaka imbaraga z'umurengera , kugirango ubone kujya mu bihe byiza ".

Mashami yasoje avuga ko akazi ke ari ugukomeza kuganiriza abakinnyi no kububakamo icyizere kugirango bongere basubire mu bihe byiza . Ikipe ya Police FC imaze gutsindwa imikino 3 inganya umwe, mu mikino 4 y'igice cya 2 cya Shampiyona,ikaba ari nako yatangiye umwaka w'imikino,kuko nabwo yatsinzwe imikino 3 ya mbere , ni mugihe kandi kuri iki cyumweru taliki ya 11 Gashyantare izasura Rayon Sports, nayo yari yayitsinze mu mikino ibanza.


Mashami Vincent avuga ko nawe nta gisubizo afitiye ibibazo bituma Police FC ihorana ihabwa amahirwe y'igikombe ariko bikarangira ntacyo igezeho 



Related Post