• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Gashyantare 2024, Nibwo umugabo wo mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye Akarere ka Rusizi, yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe.

Amakuru BTN ikesha abaturage basanzwe bazi uyu muryango, avuga ko uru rupfu rwabaye nyuma y'amakimbirane yabaye hagati y'aba bombi aho bivugwa ko baje gupfa igiti cyo gucana cyari mu ishyamba ryabo riherereye muri aka gace.

Ubuyobozi  buvuga ko uyu muryango wari umaze igihe kigera ku myaka ibiri ubana mu makimbirane ku buryo batabanaga mu nzu imwe.

Ikindi nuko uyu muryango wari warabaruwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane muri aka gace, ndetse ubuyobozi bwari bwaragerageje kuwigisha ariko birananirana, wanga kumvikana.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments