• Amakuru / POLITIKI
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 8 Gashyantare mu 2024, Nibwo Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda, basoje uruzinduko rw’akazi bari bagiriye mu Rwanda.

Uyu muryango waherekejwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali waherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ubucuruzi, Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, n’abandi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 6 Gashyantare. Mu minsi yamaze mu gihugu yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kugirana ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame, gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’ubutaka butagatifu i Kibeho.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda azerekeza muri Tanzania, aho azagirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments