• Amakuru / POLITIKI
Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO, waburiye ibihugu bya Burkina Faso, Nijeri na Mali ko bikwiriye kwisubiraho bikareka icyemezo cyo kuwusohokamo bitaba ibyo abaturage babyo bagahura n’akaga nyuma yuko ku itariki ya 28 Mutarama 2024, bitangaje ko bizawusohokamo. 

Ibi bihugu bitegekwa n’abasirikare bahiritse ubutegetsi byahawe umuburo uko ari bitatu, Byatangaje kwikura muri uyu muryango nyuma yuko uwo muryango ubishyizeho igitutu ubisaba gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga ry’ibyo bihugu nkuko Ijwi rya Amerika rubitangaza dukesha iyi nkuru.

Inama ishinzwe ubuhuza n’umutekano muri uwo muryango yateraniye muri i Abuja Nijeriya kuganira kuri iki kibazo ndetse n’ibyerekeye amatora yo muri Senegali aho ku nshuro ya mbere amatora y’umukuru w’igihugu yigijwe inyuma.

Ni icyemezo cyanenzwe cyane imbere mu gihugu ndetse no ku rwego rw’amahanga
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments