• Imikino / FOOTBALL
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko myugariro wa Police FC NDIZEYE Samuel yahagarutswe amezi 6 , ataragaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda ,nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi, ku mukino Police yatsinzwemo na Sunrise FC taliki 24 Mutarama 2024 .

Nubwo cyemezo gitangajwe ubu, ariko kimaze iminsi kizwi ,ndetse bigaragara ko ikipe ya Police FC yo yari yarabimenyeshejwe , kuko uretse umukino wa Sunrise, NDIZEYE Samuel yaherewemo ikarita itukura , ntawundi mukino yongeye gukina , kandi nyuma yaho Police FC yakinnye indi mikino 3 ,mugihe NDIZEYE Samuel yagombaga gusiba umukino umwe gusa , uretse kandi imikino ya Shampiyona,Samuel ntabwo yakinnye imikino y'igikombe cy'intwali, nabwo bikavugwa ko Police yanze ku mukinisha kuko yari yaramaze guhabwa gasopo.

FERWAFA yahagaritse NDIZEYE Samuel amezi 6

Ubwo yari amaze gusezerera Rayon Sports, mu mikino y'igikombe cy'intwali, Mashami Vincent umutoza wa Police FC, yavuze ko ntacyo baratangarizwa , gusa ntiyerura ngo avuge impamvu atarimo gukoresha Samuel, uyu musore wakiniye Rayon Sports,abaye umukinnyi wa 2 uturuka mu Burundi uhagaritswe na FERWAFA amezi 6,kubera imyitwarire mibi , nyuma ya Amis Cedric muri 2014 we wakiniraga Rayon Sports .
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments