• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar rugamije gushimangira umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad i Doha n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim bin Yousif Fakhro ndetse n'abandi bayobozi barimo Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Al Shahwani ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

Muri Gicurasi 2023 nabwo Perezida Kagame yari ari muri Qatar ubwo yitabiraga Inama yiga ku bukungu i Doha.

Qatar n'u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ukomeye watangiye gushinga imizi mu buryo bugaragara mu 2012. Icyo gihe ishoramari rifatika ry’abanya-Qatar ryatangiye mu Rwanda hatangizwa ingendo za Qatar Airways ndetse no mu 2017 haza gusinywa amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi agamije gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Aya masezerano yaje akurikira andi arimo nk’ayasinywe ku itariki 26 Gicurasi 2015, agamije gushimangira ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Muri Werurwe 2019 Itsinda ry’intumwa za Qatar zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.


Ubusanzwe uyu mushinga wari ufitwe na Sosiyete yo muri Portugal yitwa Mota-Engil yari yihariye imigabane 75% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 25%. U Rwanda rwaguze imigabane 75% ya Mota-Engil kugira ngo rugire 100%, hanyuma rugurisha 60% Qatar.

Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, hagamijwe kuguramo imigabane ingana na 49%.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments