DRC: Bashize ubwoba bahindanya isura z'ahakorera Ambasade z’ibihugu bikomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-10 20:23:25 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu ya 10 Gashyantare 2024, Nibwo Abanye-Congo bigaragambirije kuri Ambasade z’ibihugu bikomeye ziherereye mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.

Izi ambasade zabereyeho imyigaragambyo zirimo iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iy’u Bwongereza n’u Bufaransa, zagaragayeho abari bitwaje ibyatsi n’amapine bifashishije mu gutwika umuhanda munini wegereye izi ambasade. Abapolisi ba RDC boherejwe kurinda umutekano waho ariko byasaga n’aho barushijwe imbaraga.

Hari amakuru avuga ko kuri izi ambasade hatwikiwe imodoka ebyiri, bikaba ari byo byazamuye umwotsi mwinshi.

Aba baturage bavugaga ubutumwa butandukanye, burimo ubushinja ibi bihugu gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23 n’icyo bita "ubushotoranyi bw’u Rwanda".

Umwe mu bari bahari yagize ati "Aha turi ni imbere ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Bwongereza. Abanye-Congo baje uyu munsi kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda."

Bavugaga ko Abanyamerika, Abongereza n’Abafaransa ari indyarya, bityo ko bakwiye kuva muri RDC. Bati "Ntabwo tugikeneye Abongereza, Abanyamerika n’Abafaransa, bagomba kugenda. Congo ni iyacu."

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hari kubera imirwano ikomeye ya M23 n’Ingabo za RDC, zifatanya n’iz’u Burundi, iza SADC, FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacancuro.

Related Post