DRC: Impungenge ku ndwara y'igituntu iri kuvugwa muri Gereza nkuru ya Munzenze

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-11 07:30:51 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, Nibwo hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu binyamakuru bitandukanye humvikanye inkuru y'indwara y'igitunu itoroheye abafunguye muri 
Gereza nkuru ya Munzenze i Goma.

Amakuru avuga ko umuyobozi w’agateganyo wa Gereza ya Munzenze, Yvette Mwisha Butotchima yasanze irimo imfungwa ijana n’eshanu zirembejwe n’indwara y’igituntu kandi zikaba nta buvuzi zibona.

Nk’uko uyu muyobozi w’iyi gereza yabivuze yemeje ko ubwiyongere bw’umubare w’abafungiye muri iyi gereza ariyo ntandaro y’icyo gituntu ndetse anemeza ko harimo n’izindi ndwara nyinshi zishobora guhitana ubuzima bw’izo mfungwa .

Yvette Mwisha Butotchima avuga ko atewe impungenge n’ubwiyongere bw’indwara y’igituntu abarwayi bayo bakomeza kwiyongera kubera ko yandura mu buryo bworoshye cyane cyane ku bantu nk’abo bari muri gereza.

Avuga ko hatagize igikorwa iroreka ingogo, yemeje ko kandi uretse abari kuvuzwa n’imiryango yabo bagera muri bane gusa abandi nta buvuzi babona abo bavuzwa bari mu bitaro bya CBCA Virunga.

Rwandatribune dukesha iyi nkuru, yanditse ko uyu muyobozi w’iyi gereza yanatangaje ko abandi benshi nabo barwaye ibiheru n’ubushita avuga ko indwara zandura ziyongereye cyane nyuma yaho imiryango ifasha imbabare nka MSF (medecin sans frontière) na CICR babafashaga bigendeye bakaba bamaze amezi atatu abo barwayi nta buvuzi babona

Akaba yakomeje guhamagarira guverinoma ya Kinshasa ndetse n’imiryango nterankunga mu buvuzi kugira icyo ikora kugira ngo izo mfungwa zibashe kwitabwaho.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikunze kugaragara ko kwita ku mfungwa batabiha agaciro kuko uwo umuryango we utitayeho ngo umuvuze birangira yishwe n’indwara z’ibyorezo ndetse n’indwara zituruka ku isuku nkeya, aba bafungwa batabarijwe nyuma yuko abasirikare benshi nabo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Cholera.

Related Post