Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, Nibwo Perezida wa Hongiriya, Katalin Novak yeguriye nyuma y’igitutu cy’abaturage bamunenze kubera kubabarira umugabo wahamijwe ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana.
Ubu bwegure yakoreye kuri televiziyo abutangaje nyuma yuko mu cyumweru gishize Novak ahaye imbabazi umugabo wafashwe ashinjwa kubuza abana gutanga ubuhamya ku byaha bishingiye ku gitsina bagiye bakorerwa n’Umuyobozi wa kimwe mu bigo byita ku bana muri icyo gihugu.
Bimaze kumenyakana, abaturage biroshye mu mihanda basaba Novak kwegura, banagaragaza ko bitari bikwiriye.
Novak yasabye imbabazi kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko ari amakosa kuba yaremeye guha imbabazi uwo mugabo.
Novak weguye, ni umwe mu barwanashyaka b’ishyaka Fidesz bari bakunzwe. Mu 2022 nibwo yagizwe Perezida, umwanya ufata nk’uw’icyubahiro muri Hongiriya.
Like This Post?
Related Posts