Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, Nibwo umuturage witwa Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 28 wo mu Karere ka kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagari Gitare mu Mudugudu wa Remera mu Karere ka Kamonyi, yatemye insina 60, ibisheke 10 n’ingemwe z’amacunga 3 biturutse ku makimbirane yagiranye n’umubyeyi we.
Amakuru atangwa na Providence Mbonigaba Mpozenzi uyobora Umurenge wa Nyarubaka, avuga ko uyu musore mu gitondo cy’uyu munsi yatonganye n’umubyeyi (nyina) we amubaza impamvu ejo yakubise umwana, bararakaranya amuhindukirana n’umuhoro aramuhunga ahita ajya gutema insina 60, ibisheke 10 n’amacunga y’ingemwe 3 yateye mu murima bamutije akaziteramo.
Gitifu Mpozenzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu rugo ndetse bagatanga amakuru ku gihe ajyanye n’imiryango irimo amakimbirane kugira ngo yigishwe ive mu makimbirane ariko kandi abana bakwiye kubaha ababyeyi babo nkuko ImvahoNshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Amakuru BTN ifite n'uko uyu musore wangije ibiribwa yamaze gutabwa muri yombo ndetse ko ababyeyi be bagiye gutanga ikirego kuri RIB.