• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gishanga giherereye ahazwi nko mu Cyumbati mu Kagari ka Nyarurama, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, hagaragaye umurambo w'uruhinja.

Uru ruhinja rwagaragaye mu mazi yo muri iki gishanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025.

Amakuru aturuka mu baturage, avuga ko uru ruhinja rusa nk'aho rwari rumaze amezi 9 mu nda ndetse rushobora kuba rwahatawe na nyina.

Ubwo twateguraga iyi nkuru nta muyobozi cyangwa inzego zishinzwe umutekano zari zakagera aho uru ruhinja rwagaragaye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars, yemereye itangazamakuru, ko uru ruhinja rwagaragaye muri iki gishanga ndetse iperereza rystangiye kugira ngo hamenyekane uwaruhataye.

Yagize ati "Nibyo uruhinja rwahagaragaye kandi bigaragara ko rwari ruhamaze iminsi nk'itatu kuko rwari rwatangiye kwangirika."

Yongeyeho ko Polisi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB byahise bihagera umurambo w'urwo ruhinja ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru ndetse iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane uwaruhajugunye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments