Mu gishanga giherereye ahazwi nko mu Cyumbati mu Kagari ka Nyarurama, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, hagaragaye umurambo w'uruhinja.
Uru ruhinja rwagaragaye mu mazi yo muri
iki gishanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025.
Amakuru aturuka mu baturage,
avuga ko uru ruhinja rusa nk'aho rwari rumaze amezi 9 mu nda ndetse rushobora
kuba rwahatawe na nyina.
Ubwo twateguraga iyi nkuru
nta muyobozi cyangwa inzego zishinzwe umutekano zari zakagera aho uru ruhinja
rwagaragaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi
wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars, yemereye itangazamakuru, ko uru ruhinja
rwagaragaye muri iki gishanga ndetse iperereza rystangiye kugira ngo
hamenyekane uwaruhataye.
Yagize ati "Nibyo
uruhinja rwahagaragaye kandi bigaragara ko rwari ruhamaze iminsi nk'itatu kuko
rwari rwatangiye kwangirika."
Yongeyeho ko Polisi n'Urwego
rw'Ubugenzacyaha RIB byahise bihagera umurambo w'urwo ruhinja ujyanwa ku Bitaro
bya Kacyiru ndetse iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane
uwaruhajugunye.