• Amakuru / POLITIKI


Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya perezida ku majwi 86%, nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe amatora muri iki gihugu, byatangaje ibyavuye mu majwi amaze kubarurwa by’agateganyo.

Ibyo byatangajwe mu ijoro ryacyeye na perezida wa komisiyo y'amatora, wavuze kandi ko abaturage biyandikishije gutora bitabiriye aya matora ku kigero cya 80%, ibintu byagaragajwe nk’ikimenyetso cy’uruhare runini rw’abaturage mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya.

Aya matora afatwa nk’intangiriro y’ubutegetsi bwa gisivile bushyizweho binyuze mu matora, nyuma y’imyaka ine ishize Mamadi Doumbouya afashe ubutegetsi mu 2021 abinyujije muri coup d’état, ahiritse Perezida Alpha Condé wari umaze imyaka irenga icumi ayoboye Guinea kuva mu 2010.

Mu gihe yari amaze gufata ubutegetsi, Doumbouya yari yasezeranyije Abanya-Guinée ko ubuyobozi bwe buzaba ubw’inzibacyuho bugamije gusubiza igihugu ku murongo wa demokarasi, anemeza ko ubutegetsi buzashyikirizwa abasivile “mu mahoro kandi mu mucyo”. Yari yanatangaje ko nta musirikare uzemerewa kwiyamamaza mu matora azakurikiraho.

Intsinzi ya Doumbouya mu matora ya perezida ishyira akadomo ku rugendo rw’inzibacyuho, ikaba itegerejwemo gutangiza icyiciro gishya cy’ubutegetsi bwa gisivile muri Guinea, mu gihe amaso y’abaturage n’ay’amahanga akomeje kwiteza ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’ivugurura yasezeranyijwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments