Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya perezida ku majwi 86%, nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe amatora muri iki gihugu, byatangaje ibyavuye mu majwi amaze kubarurwa by’agateganyo.
Ibyo byatangajwe mu ijoro
ryacyeye na perezida wa komisiyo y'amatora, wavuze kandi ko abaturage
biyandikishije gutora bitabiriye aya matora ku kigero cya 80%, ibintu
byagaragajwe nk’ikimenyetso cy’uruhare runini rw’abaturage mu ishyirwaho
ry’ubutegetsi bushya.
Aya matora afatwa
nk’intangiriro y’ubutegetsi bwa gisivile bushyizweho binyuze mu matora, nyuma
y’imyaka ine ishize Mamadi Doumbouya afashe ubutegetsi mu 2021 abinyujije muri
coup d’état, ahiritse Perezida Alpha Condé wari umaze imyaka irenga icumi
ayoboye Guinea kuva mu 2010.
Mu gihe yari amaze
gufata ubutegetsi, Doumbouya yari yasezeranyije Abanya-Guinée ko ubuyobozi bwe
buzaba ubw’inzibacyuho bugamije gusubiza igihugu ku murongo wa demokarasi,
anemeza ko ubutegetsi buzashyikirizwa abasivile “mu mahoro kandi mu mucyo”. Yari
yanatangaje ko nta musirikare uzemerewa kwiyamamaza mu matora azakurikiraho.
Intsinzi ya Doumbouya mu
matora ya perezida ishyira akadomo ku rugendo rw’inzibacyuho, ikaba
itegerejwemo gutangiza icyiciro gishya cy’ubutegetsi bwa gisivile muri Guinea,
mu gihe amaso y’abaturage n’ay’amahanga akomeje kwiteza ku ishyirwa mu bikorwa
ry’amasezerano n’ivugurura yasezeranyijwe.