• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo ariko ko rutazihanganira ikizahungabanya amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025 ,anabifuriza umwaka mushya wa 2026.

Perezida Kagame yatangaje ko mu mwaka wa 2025, usize igihugu giteye intambwe igaragara ariko kandi ko cyananyuze mu bibazo bitoroshye .

Umukuru w’Iigihugu yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu guteza imbere igihugu , anabasaba gufata neza amikoro y’igihugu .

Ati ” Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’ikizere n’ubufatanye mwagaragaje uyu mwaka. Ubukungu bwacu bwarazamutse. Ubu inshingano dufite ni ukubungabunga tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu.

Ibi biradusaba ko twishakamo ibisubizo bishya, bikwiye gutuma duhorana intego n’imigambi mishya. Nta wundi muntu dukwiye kuba dutegerezaho imigambi myiza n’imibereho yacu. Igishoro kinini kandi cyagaciro dufite ni urubyiruko rushoboye.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite inshingano gusigasira no guteza imbere imbere ibyo igihugu cyagezeho .

Ati ” Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera ko ibyo byose mubyiteguye, niyo byasaba kwitanga, yaba ku giti cyanyu cyangwa twese.

Mu rugendo twagenze, twazihinduyemo amahirwe kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiriye na rimwe kwibagirwa aho twavuye, kandi uko niko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mwaka habayeho ibikorwa byinshi kandi byasize u Rwanda ku rundi rwego mu ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko muri ibyo harimo inama ku mutekano yabaye ku nshuro yayo ya mbere, ishuri Nyafurika ry’imiyoborere, itangiza amasomo yaryo azigwa n’abanyeshuri baturutse hirya no hino muri Afurika.

Ati ” Ibi byose birashimangira ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange dufite ubushobozi bwo kugena abo turi bo , ibyo twemera n’aho twerekeza. “

Yakomeje ati ” Ibihe bidasanzwe mu byaranze uyu mwaka wa 2025, ni igihe twakiraga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ( UCI 2025). Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse n’abakinnyi b’abahanga , bakaryitabira, byari ishema rikomeye ku gihugu cyacu. Ndashimira abagize uruhare bose mu migendere myiza y’iri rushanwa.

Siporo ni umuyoboro uhuza kandi ugatera imbaraga abantu batandukanye hirya no hino. Isi yagize amahirwe yo kubona u Rwanda na Afurika mu yindi shusho. “

Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo mu mupira w’amaguruu Rwanda rutaragera ku rwego rwo hejuru, ejo hazaza hatanga icyizere, rubufasha ubufasha bwa FIFA mu kuzamura urwego .

Yavuze ku masezerano u Rwanda na DRC basinye

Perezida Kagame yavuze kandi ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na RDCongo yasinyiwe i Washngton , ashimira Qatar na Amerika , bafatanyije na Afurika ku bwo gushyigikira iyi nzira y’amahoro.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuyashyira mu bikorwa ariko rutazihanganira icyahungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu.

Ati ” Intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane, ahora agaruka mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no kugarura amhoro mu karere,u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano ariko icyahungabanya amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ntituzakihanganira. ”

Yakomeje ati ” Ubugome bw’abahezanguni bukabije kandi bukomeje kandi bukomeje gushyigikirwa na leta hariya biteye inkeke. “

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bizihiza impera z’umwaka, bakwiye kwitwararika.

Ati ” Mu gihe twizihiza impera z’umwaka, ndabasaba kwitwararika, no kwita ku mutekano wacu n’uwabadukikije. Buri wese afite uruhare kugira ngo tugere ku ntego zacu. “

Umukuru w’Igihugu n’umuryango we , yifurije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire,w’ibyishimo, n’uburumbuke.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments