Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo ariko ko rutazihanganira ikizahungabanya amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda.
Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda mu ijambo
risoza umwaka wa 2025 yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025
,anabifuriza umwaka mushya wa 2026.
Perezida Kagame yatangaje ko mu mwaka
wa 2025, usize igihugu giteye intambwe igaragara ariko kandi ko cyananyuze mu
bibazo bitoroshye .
Umukuru w’Iigihugu yashimiye
Abanyarwanda bagize uruhare mu guteza imbere igihugu , anabasaba gufata neza
amikoro y’igihugu .
Ati ” Ndashimira Abanyarwanda bose ku
bw’ikizere n’ubufatanye mwagaragaje uyu mwaka. Ubukungu bwacu bwarazamutse. Ubu
inshingano dufite ni ukubungabunga tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu.
Ibi biradusaba ko twishakamo ibisubizo
bishya, bikwiye gutuma duhorana intego n’imigambi mishya. Nta wundi muntu
dukwiye kuba dutegerezaho imigambi myiza n’imibereho yacu. Igishoro kinini
kandi cyagaciro dufite ni urubyiruko rushoboye.”
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko
rufite inshingano gusigasira no guteza imbere imbere ibyo igihugu cyagezeho .
Ati ” Ni inshingano zanyu
nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera
ko ibyo byose mubyiteguye, niyo byasaba kwitanga, yaba ku giti cyanyu cyangwa
twese.
Mu rugendo twagenze, twazihinduyemo
amahirwe kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiriye na rimwe kwibagirwa aho
twavuye, kandi uko niko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko
tubyifuza.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mwaka
habayeho ibikorwa byinshi kandi byasize u Rwanda ku rundi rwego mu ruhando
mpuzamahanga.
Yavuze ko muri ibyo harimo inama ku
mutekano yabaye ku nshuro yayo ya mbere, ishuri Nyafurika ry’imiyoborere,
itangiza amasomo yaryo azigwa n’abanyeshuri baturutse hirya no hino muri
Afurika.
Ati ” Ibi byose birashimangira ko
Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange dufite ubushobozi bwo kugena abo turi
bo , ibyo twemera n’aho twerekeza. “
Yakomeje ati ” Ibihe bidasanzwe mu
byaranze uyu mwaka wa 2025, ni igihe twakiraga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare
( UCI 2025). Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse n’abakinnyi b’abahanga ,
bakaryitabira, byari ishema rikomeye ku gihugu cyacu. Ndashimira abagize
uruhare bose mu migendere myiza y’iri rushanwa.
Siporo ni umuyoboro uhuza kandi
ugatera imbaraga abantu batandukanye hirya no hino. Isi yagize amahirwe yo
kubona u Rwanda na Afurika mu yindi shusho. “
Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo
mu mupira w’amaguruu Rwanda rutaragera ku rwego rwo hejuru, ejo hazaza hatanga
icyizere, rubufasha ubufasha bwa FIFA mu kuzamura urwego .
Yavuze ku masezerano u Rwanda na DRC basinye
Perezida Kagame yavuze kandi ku
masezerano u Rwanda rwasinyanye na RDCongo yasinyiwe i Washngton , ashimira
Qatar na Amerika , bafatanyije na Afurika ku bwo gushyigikira iyi nzira
y’amahoro.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda
rwiteguye kuyashyira mu bikorwa ariko rutazihanganira icyahungabanya amahoro
n’umutekano by’igihugu.
Ati ” Intambwe ikomeye mu gukemura mu
mizi amakimbirane, ahora agaruka mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no kugarura amhoro
mu karere,u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano ariko
icyahungabanya amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ntituzakihanganira. ”
Yakomeje ati ” Ubugome bw’abahezanguni
bukabije kandi bukomeje kandi bukomeje gushyigikirwa na leta hariya biteye
inkeke. “
Umukuru w’igihugu yavuze ko mu gihe
Abanyarwanda bizihiza impera z’umwaka, bakwiye kwitwararika.
Ati ” Mu gihe twizihiza impera
z’umwaka, ndabasaba kwitwararika, no kwita ku mutekano wacu n’uwabadukikije.
Buri wese afite uruhare kugira ngo tugere ku ntego zacu. “
Umukuru w’Igihugu n’umuryango we , yifurije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire,w’ibyishimo, n’uburumbuke.