Fulgence Kayishema wazaga imbere mu bashyiriweho intego ya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika kubera uruhare akurikiranyweho yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ahitwa Pearl muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugabo w’imyaka 62, yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi, nyuma y’ibikorwa bihuriweho hagati y’abayobozi b’Afurika y’Epfo n’Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi 1994 na Mbere yaho, Kayishema wari Umuyobozi w’Abajandarume mu yahoze ari Komini Kivumu, akurikiranyweho gutangiza ubwicanyi bwakotewe Abatutsi barenga 2,000 muri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku italiki ya 13 Mata 1994, ni bwo Abajandarume bayoborwaga na Kayishema bari kumwe n’Interahamwe bagose Paruwasi ya Nyange, birara mu Batutsi bari bahahungiye babamishamo za gerenade ugerageje gucika bakamutemaguza umuhoro.
Bamwe muri bo biganjemo abagore, abana n’abasaza bahungiye mu Kiliziya bifungiranamo mu gihe cy’iminsi itatu, kugeza ubwo Kayishema yazanye lisansi iyo Kiliziya igashumikwa ariko ntiyashya yose ngo ikongoke.
Ibyo babonye ko bidahagije Kayishema n’abi bari kumwe batumijeho ikimashini cyo kuyisenya ikagwira abari bagihumeka batishwe n’umwotsi cyangwa umuriro, bakurikiyeho kugenzura niba hari abagihuneka mu mamatongo basanga hari uwo umutima ugitera bakamuhorahoza.
Yatangiye guhunga ubutabera guhera mu mwaka wa 2001, akaba amaze imyaka myinshi yibera muri Afurika y’Epfo aho yari yarahinduye imyirondoro, yitwa n’andi mazina.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz, yagize ati: “Fulgence Kayishema amaze imyaka irenga 20 ahunga ubutabera. Itabwa muri yombi rye ryemeza ko nta kabuza agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Jenoside ni icyaha gikomeye cyane mu bizwi n’inyokomuntu. Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje guharanira ko abayikoze bose bagezwa imbere y’ubutabera kandi bagahanwa.”
Brammertz avuga ko kuba Kayishema afashwe ubu bigaragaza ko ubutabera butajya buheba burundu, hatitawe ku myaka yose yaba ishize.
Mu myaka yashize, IRMCT yagiye igaragaza kutishimira ubufatanye bw’Afurika y’Epfo mu kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera, aho yavugaga ko babonye ijuru rito muri icyo gihugu.
Ubwo bufatanye buke bwatumye Kayishema bamuhusha inshuro nyinshi, ariko uyu munsi Brammertz yashimye ubufatanye bw’icyo gihugu mu ifatwa rye.