DRC: M23 yanyaze intwaro FARDC muri teritwari ya Masisi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-25 20:45:53 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, Nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muro teritwari ya Masisi hazindukiye imirwano yahanganishije Umutwe witwaje intwaro wa M23 n'ingabo z'Igihugu, FARDC.

Amakuru aturuka ahabereye urugamba, avuga ko Umutwe witwaje intwaro wa M23 wigambye intsinzi mu duce tune, Minova, Nyenyeri, Kwa Madimba na Mushaki muri teritwari ya Masisi, wahanganiyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse unazambura intwaro.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col. Willy Ngoma yavuze ko impamvu barwana igamije icyiza bityo ko badatewe ubwoba na nyirantarengwa bahabwa n’uwo ari we we wese ndetse yigamba intsinzi mu duce bahanganiyemo n’ingabo za RDC.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati "Mugende mubwire abo bose baduha nyirantarengwa ko turi hano kubera impamvu nziza. Nta mbaraga z’intwaro zatuma duhindura uko dutekereza. Umusirikare arapfa ntamanika amaboko. Turi ku butaka bw’abakurambere bacu".

Lt Col Ngoma yavuze ko mu mirwano yo kuri iki Cyumweru bafashe imbunda n’amasasu byinshi by’ingabo za Leta n’abo bafatanyije.

Lt Col. Willy yatangaje ibi nyuma y’amasaha make avuze ko abarwanyi ba M23 bari maso ko kandi biteguye kurinda abaturage no kurasa ku ngabo za RDC zatangiye kurwanya uyu mutwe zikoresheje imbaraga z’umurengera.

Related Post