• Amakuru / MU-RWANDA


Nsingizimana Pierre wo mu mudugudu wa Rweru ya mbere, akagali ka Ramiro, Umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera yishe umugore we amutemesheje ishoka nyuma y’aho yari avuye mu kazi abwiwe ko umwana arera atari uwe ko ahubwo ari uw’umugabo bakoranaga ako kazi k’ubuyede.

Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2025, amakuru atangwa n’abaturage muri aka gace akemeza ko uyu muryango n’ubusanzwe wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku kuba uyu mugabo yahoraga avuga ko abana arera atari abe ahubwo ari abo nyakwigendera yabyaranye n’abandi bagabo basambana akabamwitirira.

Icyaje kuba imbarutso yo kwicwa k’uyu mugore rero ngo ni uko umugabo yagiye mu kazi k’ubuyede maze umwe muri bagenzi be bakoranaga amubwira ko umwana arera ari we wamubyaranye n’umugore we bituma undi ahita ataha atarwiyambitse ajya gutira ishoka mu baturanyi ayibuzeeyo ajya kuyisaba kwa nyina ahita ajya kwica umugore we.

Abaturage bakomeza bavuga ko ubwo uyu mugabo yageranaga iyo shoka mu rugo bari bacumbitsemo yahise akinga ahantu hose maze atangira kuyitemaguza umugore we kugeza ashizemo umwuka undi abona gukingura.  Ati “Ndamwishe dore mbere banyitiye imbwa.”

Ubuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace bwemeza koko ko uriya mugabo yakoze aya mahano ndetse ko akimara kubikora yahise ajya kwitanga kuri RIB aho ngo yagiye aherekejwe n’abaturage inzira yose mu rwego rwo kwirinda ko yatoroka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments