Burkina Faso: Hasohotse raporo y'abantu biciwe mu bitero simusiga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-04 07:24:41 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2024, Nibwo Umushinjacyaha Mukuru w’Intara y’Amajyaruguru ya Burkina Faso, Aly Benjamin Coulibaly, yatangaje ko abagera ku 170 biciwe mu bitero byibasiye Imidugudu itatu yo mu majyaruguru.

Coulibaly yavuze ko yakiriye raporo z’ibitero byibasiye Imidugudu ya Komsilga, Nodin na Soroe mu Ntara ya Yatenga,ku ya 25 Gashyantare byaguyemo abantu 170.
Yongeyeho ko ibi bitero byangije byinshi ndetse ko yategetse iperereza akanasaba amakuru abaturage.

Abarokotse ibyo bitero batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko abagore benshi ndetse n’abana  bari mu bahohotewe bikabije.

Amakuru aturuka mu Nzego z’umutekano  avuga ko ibyo bitero bihabanye n’ibyabereye  ku musigiti ndetse no ku Kiliziya mu majyaruguru ya Burkina Faso   mu cyumweru gishize.

Burkina Faso irimo guhangana n’inyeshyamba zigendera ku matwara ya kiyisilamu, kuva mu 2015, kandi zamaze no kurenga imipaka zigera mu gihugu cy’abaturanyi cya Mali.

Related Post