Ikipe ya Dynamo Basketball club yo mu mugihugu cyu uBurundi, yatewe mpaga mu mukino w'ijonjora rya BAL 2024 ,yari gukina na Fus Rabat yo muri Morocco , nyuma yuko yanze kwambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda, kubera ibibazo bya Politiki biri hagati y'uBurundi n'uRwanda , Dynamo yari yatsinze umukino wa mbere yari yakinnye na Cape Town Tigers .
Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za BAL , rivuga ko umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club , waje nyuma yuko iyi kipe yanze kubahiriza amabwiriza , agenga irushanwa , byumwihariko ibwiriza rijyana n'imyambaro amakipe agomba guserukana.
Itangazo rya BAL ryemeza ko ikipe ya Dynamo Basketball Club yatewe mpaga
Ubusanzwe kubera ubufatanye The BAL ifitanye na visit Rwanda , buri kipe igomba kwambara umwambaro , wanditseho ayo magambo ( Visit Rwanda) mu gatuza , ikipe ya Dynamo yari yakinnye umukino ufungura yambaye iyi myambaro ya Visit Rwanda, ariko bivugwa ko Leta y'uBurundi ,yaba yabasabye kutongera kwambara iyi myenda , ari nacyo cyatumye iyi kipe yanga kongera gukina, batayemereye kwambara imyambaro itariho ayo magambo yamamaza uRwanda .
Dynamo Basketball Club yari yabanje gukina yambaye Visit Rwanda nyuma isabwa na Leta y'uBurundi kwanga kongera kuyambara
Ikinyamakuru BBC cyari cyatangaje ko , nyuma y'impaka ndende Dynamo yemerewe gukina itambaye visit Rwanda , ariko byaje guhinduka ndetse BAL yatangaje ko iyi kipe yatewe mpaka , kandi nta gihindutse ikaba ishobora gukurwa mu irushanwa , igihe cyose ikomeza kwinangira .
BAL imaze imyaka 4 ikorana na Visit Rwanda, ndetse bafitanye amasezerano azageza muri 2027, imikino ya nyuma ikaba ibera mu Rwanda , nubwo kuri iyi nshuro hazabaho guhinduranya hagati ya , Kigali , Dakar na Cairo , ikipe ya Dynamo yari ifite amahirwe yo kubona itike yo gukina imikino ya nyuma , kuko yari yatsinze umukino wa mbere ikipe ya Cape Town Tigers amanota 86-73 .
Amakipe yose akina BAL agomba kwambara visit Rwanda mu gatuza
Si ubwambere ibintu nkibi bibaye ku makipe akomoka mu bihugu bifitanye ibibazo Politike n'uRwanda, kuko ikipe ya TP MAZEMBE yo muri DR Congo, iheruka kwanga kugenda muri Rwandair nka sosiyete y'ubwikorezi, yari yaratsindiye isoko ryo gutwara amakipe yakinaga Super league ya Africa , ibi byabaye ikibazo ariko CAF yemerera MAZEMBE kugenda n'indege yayo bwite , ndetse nayo yemerwa kwambara imyambaro itariho Visit Rwanda.