Rwamagana: Urubyiruko rurarata Itorero "Imanzi z'Ibuganza" ryabakuye mu bwigunge rikabicaza ibwami

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-13 06:20:58 Imyidagaduro

Abanyamuryango bagize itorero "Imanzi z'Ibuganza", ribarizwa mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, Batangaza ko ibikorwa bakora bifitanye isano n'umucogakondo, bamaze kubyungukiramo byinshi bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Bamwe muri bo, baganira na BTN, bayitangarije ko iri torero "Imanzi z'Ibuganza" babereye abanyamuryango, ryabahinduriye ubuzima none kugeza ubu ni bamwe mu bamaze kwiteza imbere n'aho batuye bitewe n'amafaranga basarura mu kazi baba bahawe mu mihango n'ibirori bitandukanye aho baba bagiye gususurutsa.

Umubyeyi w'umudamu uri mu kigero cy'imyaka 50 isaga, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko  "Imanzi z'Ibuganza", rifatiye runini umuryango Nyarwanda, kuko rihindurira ubuzima ingeri zitandukanye.

Uyu munyamuryango wa "Imanzi z'Ibuganza", yakomeje avuga ko hari byinshi yungukiye muri iri torero, aho asobanura ko uririmo wese atifuza kurisohokamo bitewe n'amafaranga ribahesha aba yaturutse ku kazi( ibiraka) bakora iyo batumiwe  ku gususurutsa abatibiriye ibirori runaka ndetse kandi ko rituma buri wese abaho yiyumvamo undi kuko bose basenyera ku mugozi umwe".

Yagize ati" Itorero "Imanzi z'Ibuganza", Ni umubyeyi wacu kuko ryadukuye kure riduhindurira ubuzima kuko mbere ntararibera umunyamuryango sinari norohewe n'ubuzima none magingo aya amafaranga nkuramo amfasha gutunga umuryango wanjye, abana bariga ndetse mbayeho nishimye.

Abasore n'inkumi babarizwa mu itorero "Imanzi z'Ibuganza" bahamirije BTN ko kuba baribarizwamo bituma imiryango yabo iba mu buzima bwiza, ndetse nabo rikaba ribafasha kugendera kure ingeso mbi bitewe nuko imitima yabo baba bayerekeje ku mutima w'igihugu binyuze mu mbyino gakondo bakora ikindi ni uko bigoye kubasanga mu ngeso mbi zirimo ubusinzi, ibiyobyabwenge n'ubusambanyi.

Bati" Itorero ryacu ridufasha byinshi, yaba mu mibereho, imyitwarire no kwimakaza umuco Nyarwanda. Mu byukuri rero ntangeso mbi, Ubusinzi, uburaya,.. kubera guhugira ku kazi kacu".

Mu kiganiro, Umuyobozi w'iri torero " Imanzi z'Ibuganza", Buana MUSHINZIMANA Rachid yagiranye na BTN, yavuze ko intego y'iri torero ari ugukomeza kwigisha Abanyarwanda n'abandi gusigasira umuco Nyarwanda.
Agira ati" Gahunda yacu ni ugusigasira no gukundisha abandi umuco nyarwanda".

Uyu muyobozi ushimira ubufasha bw'akarere ka Rwamagana bahabwa, akomeza avuga ko kugeza ubu kwinjira mu itorero ryabo ntakiguzi bisaba kuko ari ubundu, ikindi kandi ni uko abaryinjiramo bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 10-70".

MUSHINZIMANA atangaza kandi ko kuri ubu bishimira urwego bagezeho mu kumurika ibikorwa byabo hirya no hino mu gihugu, ibyo ahamya ko bituma imibereho yabo iba myiza.

Umunyamakuru amubaza ku mbogamizi bahura nazo ndetse n'amakuru yuko hari ibikorwa baherutse gukora, bijyanye no kuremera abatishoboye ndetse no kugira uruhare ku kuvana ku muhanda abana bavuye mu ishuri, yamusubije ko kugira umutima wa kimuntu ari umuco wabo ndetse ko bakigorwa n'ingendo bakora igihe bagiye gususurutsa abitabiriye ibirori n'imihango batumiwemo.

Ati" Kuremera abatishoboye nibyo twarabikoze, twatanze impano ku bana bavuye mu ishuri bagatera umugongo ubuzima bwo ku muhanda bakarisubiramo. Dufite imbogamizi z'uko iyo dushatse kujya gususurutsa aho twatumiwe, bitugora cyane kubera ingendo kuko icyo gihe nk'umuyobozi wabo nikora ku mufuka nkakoresha amafaranga yanjye, bityo rero ndasaba Nyakubahwa Perezida, Paul KAGAME ko yakomeza kutuba hafi natwe tugahabwa inkunga y'imodoka nkuko yayihaye abandi".

Itorero " Imanzi z'Ibuganza, rifite abanyamuryango basaga 30, rikaba rifite ikicaro mu Karere ka rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ariko rigakorera mu turere dutandukanye two mu Ntara no Mumujyi wa Kigali.

Ikindi wamenya kuri iri torero ni uko, ritanga amasomo mu bigo by'amashuri bitandukanye, aho rifasha ababyigiramo kumenya kumasha, kwiga kuvuga amazina y'inka,..




Related Post