• Imyidagaduro / ABAHANZI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye abantu by’umwihariko urubyiruko guhagarika imyitwarire yo guhora bagereranya abahanzi nyarwanda, cyane cyane abakunda guhanganisha The Ben na Bruce Melodie.


Ibi yabigarutseho abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter) mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko guhanga umuziki ari urugendo rutoroshye, kandi ko abakunzi b’umuziki bashobora gukunda abahanzi benshi icyarimwe batabashyize mu makimbirane.

Ati "Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b'abanyarwanda muzabireke rwose! The Ben ni umuhanzi w'ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n'undi uwo ari we wese! Umuziki ntabwo ari football (umupira w'amaguru), aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje asobanura ko umuziki atari irushanwa ryo gutsindana igitego, ahubwo ko abahanzi bose bagira uruhare mu kuzamura isura y’igihugu no gushimisha abakunzi babo.

Yagize ati "Guhanga biravuna, kandi abakunzi b'umuziki bakunda abahanzi benshi, bakabateza imbere.

Nta muhanzi wo mu Rwanda utsinda igitego uwundi, ahubwo bose batsindira igitego u Rwanda, bagatsindira igitego abakunzi babo."

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ibi nyuma y’ubutumwa bwashyizwe kuri X na Gisele, wavuze ati: “Bwana Muyobozi murebe no ku ya The Ben atazarira mu gitaramo.” Ibi yabivuze nyuma y’uko Minisitiri agaragaje urutonde rw’abahanzi n’indirimbo yumvise cyane kuri Spotify muri uyu mwaka wa 2025.

Mu masaha make mbere y’ubu butumwa, Amb. Nduhungirehe yari yashyize hanze urutonde rw’abahanzi batanu n’indirimbo eshanu zamunyuze, aho kuri urwo rutonde hagaragaragaho Bruce Melodie, ibintu byatumye bamwe bongera kubyutsa impaka zo guhanganisha aba bahanzi bombi.

Minisitiri Nduhungirehe yumvikanishije ko umuziki nyarwanda warebwamo ubumwe no gushyigikirana aho kuwugira intandaro yo guhanganisha abantu.

Guhanganisha The Ben na Bruce Melodie si ibintu byatangiye ubu, ahubwo byatangiye kugaragara cyane ahagana mu 2021, igihe impaka zatangiye gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga. Icyo gihe, aba bahanzi bombi bari bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki nyarwanda, buri wese afite indirimbo zikunzwe cyane n’abafana benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments