• Imyidagaduro / IBITARAMO


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yakiriye itsinda ry’abahanzi ba Rap n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki, bitegura gutaramira mu gitaramo “Icyumba cya Rap”, kigamije guteza imbere injyana ya Rap nyarwanda no guhuza impano zikiri kuzamuka n’izimaze kumenyekana.

Iki kiganiro cyabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda, by’umwihariko injyana ya Rap, aho impande zombi zaganiriye ku hazaza h’iyi njyana, uruhare rwayo mu kubaka urubyiruko, ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu ruganda rw’umuziki.

Abahanzi bagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije injyana ya Rap, birimo kubura amahirwe ahagije yo kugaragaza impano, imbogamizi mu bijyanye n’ishoramari mu muziki, kutamenyekana bihagije ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’imbogamizi zijyanye n’imyumvire ikiriho ku njyana ya Rap nk’ubuhanzi butaragera ku rwego rumwe n’izindi njyana.

Ku ruhande rwa Minisiteri, Umunyamabanga Uhoraho Ngabo Brave yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco, by’umwihariko urubyiruko rufite impano. Yashimangiye ko injyana ya Rap ari ijwi rikomeye ry’urubyiruko, rifite uruhare mu gutanga ubutumwa bufite ireme, guteza imbere umuco nyarwanda no guhanga imirimo mishya.

Iki kiganiro cyanagarutse ku bisubizo bishoboka byafasha guteza imbere injyana ya Rap, birimo kongera ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abahanzi, gushyiraho amahugurwa ajyanye n’imicungire y’ubuhanzi, guteza imbere ibitaramo n’ibikorwa byihariye bigamije guteza impano nshya, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Igitaramo “Icyumba cya Rap” cyitezweho kuba urubuga rwo kugaragaza impano zitandukanye za Rap, gukomeza guhuza abahanzi n’abakunzi b’umuziki, no gutanga umusanzu mu iterambere ry’uruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Abahanzi bagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bibatera imbaraga zo gukomeza guhanga no gutanga umuziki ufite ireme, banashimira Minisiteri ku bushake bwo kubaba hafi no kumva ibitekerezo byabo.

gitaramo “Icyumba cya Rap” kizabera muri Zaria Court, ku wa 26 Ukuboza 2025.

Cyatumiwemo Bull Dogg, Fireman, Green P, P Fla, Riderman, Danny Nanone, Jay C, Logan Joe, Bruce The 1st, Kenny K-Shot, Young Grace na Fifi Raya.







 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments