Abahanzi
bakomoka muri Jamaica Shenseea na Mavado, byemejwe ko bazataramira mu
Rwanda mu ntangiriro za Mutarama.
Aba bahanzi
babiri bazataramira mu mujyi wa Kigali, tariki ya 3 Mutarama 2026, mu nyubako
y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ni amakuru
yatangajwe n’iyi nzu ya BK Arena, ndetse amatike y’igitaramo yamaze kujya
hanze.
Aba bahanzi
bombi bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Dancehall na Reggae
fusion.
Shenseea ni
umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe hirya no hino ku Isi zirimo ‘Hit and
Run’, ‘Lighter’ n’izindi zatumye akorana n’ibyamamare bikomeye mpuzamahanga.
Ku rundi
ruhande, Mavado, umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Dancehall wo muri
Jamaica nawe akunzwe mu ndirimbo zirimo Big Guns’, ‘Give it all to me’
yakoranye na Nicki Minaj n’abandi.
Ni igitaramo
kitezweho kuzaba kiryoshye kuko kizahuriramo umuco w’umuziki wa Caribbean n’uwo
mu Afurika ndetse kigahuriramo abakunzi b’izi njyana zombi bo mu bihugu byo mu
Karere k’Ibiyaga Bigari.
BK Arena, imaze kuba igicumbi cyo kwakira ibitaramo Mpuzamahanga, aho iherutse kwakira igitaramo cy’umuhanzi Davido cyo gusangiza album ya 5ive, ndetse muri uyu mwaka yakiriye igitaramo cy’umuhanzi John Legend uri mu bakunzwe ku Isi.