O Yeong-Su wakinnye muri filimi ya ‘Squid Game’ yakatiwe igifungo cy'amezi 8

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-17 04:34:03 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, Nibwo umukambwe w'imyaka 79 witwa O Yeong-Su wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani nyuma yo guhamwa ibyaha by'ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoze hagati muri 2017.

Amakuru avuga ko O Yeong-Su, mu 2022 aribwo yashinjwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoze inshuro ebyiri, agikoreye umugore utaratangajwe amazina. Gusa muzehe O yavuze ko azajuririra iki cyemezo cy’Urukiko mu minsi irindwi yemererwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibi byaha yabikoze mu myaka itanu yari ishize, ubwo yari acumbitse ahantu mu cyaro yari yaragiye mu bikorwa byo gukina ikinamico, nk’uko Urukiko rw’akarere ka Suwon rubivuga

Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo, byatangaje ko ibirego muzehe O ashinjwa harimo kuba yarahobereye uwo mugore ku mbaraga, ndetse akamusoma ku itama.

Bivugwa ko nyuma y’uko muzehe O akatiwe amezi umunani y’igifungo ari muri gereza, ndetse n’imyaka ibiri isubitse, yategetswe kandi no kuzajya yitabira amasomo yerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu minsi 40.

Gusa umucamanza Jeong Yeon-ju yavuze ko ibirego ku byaha muzehe O ashinjwa bikubiye mu nyandiko z’uwahohotewe, wasobanuye iby’iryo hohoterwa yakorewe, ndetse muzehe O akaba yari yahakanye ibyo birego nk’uko Urukiko rw’ibanze rwa Suwon rubitangaza.

Ishirahamwe rikomeye rishinzwe kurengera abari n’abategarugori, “Womenlink”, nyuma y’uko uyu musaza akatiwe ryatangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribera muri sinema no mu bindi bikorwa by’amakinamico muri Koreya y’Epfo, bimaze kuba umuco ndetse bamwe bakabipfukirana kubera kwitwaza ubucuti n’izindi mpamvu

Filime ya Squid Game yarakunzwe cyane ubwo yajyaga hanze muri Nzeri 2021, ndetse imaze mu byumweru bike igisohoka yari imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 100 ku Isi yose, ibintu byatumye yandika amateka kuri Netflix, nyuma yo guca agahigo ko kurebwa iminota irenga Miliyari eshatu.

Umwaka wakurikiyeho muzehe O yabaye umukinnyi wa mbere wa sinema ukomoka muri Koreya y’Epfo wegukanye igihembo cya Golden Globes kubera gukina muri iyi filime nk’umusaza witwaga Oh Il-nam ndetse kandi akitwara neza.

Bitewe n’impaka zakurikiye ibyo birego yashinjwaga, muzehe O byatumye akurwa muri filime igiye gusohoka mu minsi irimbere.

O Yeong-Su yamamaye muri filimi zitandukanye zirimo; Spring, Summer, Fall, Winter…and Spring, A Little Monk and Soul Guardians. Besides Squid Game ndetse n'inkinamico nka Chocolate, god of War, The Great Queen Seondeok and Moon River.

Related Post