Mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, umugabo witwa Niyonsenga Fabien w’imyaka 26 yapfuye nyuma yuko aterewe icyuma mu kabari yari ari kunyweramo azira umukobwa wari uri kugacururizamo.
Amakuru aturuka muri ako gace nyakwigendera yakorewemo urugomo, avuga ko abakekwaho kwivugana nyakwigendera ari Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19 afatanije na Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 kandi ko bapfaga umukobwa ucuruza mu kabari bari banywereyemo.
Niyonsenga Fabien yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma, babona yanegekaye,bihutira kumwohereza ku Bitaro bya Remera Rukoma ngo yitabweho, ariko biba iby’ubusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari urugomo rwatewe n’ubusinzi.
Nyakwigendera Niyonsenga Fabien yakomokaga mu karere ka Ngororero,akaba asize umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho ngo bari bamaranye amezi atarenga atanu.
Like This Post?
Related Posts