Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, Nibwo abaturage batuye mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Burera, basanze mu nzu umugabo witwa Ntambara amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru atangwa n'abaturanyi ba nyakwigendera, avuga ko uwo mugabo, ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe ubwo yari kumwe n'umugore we bavuye gusenga, bagendaga batongana inzira yose noneho bageze mu rugo unufasha we ahita yahukana.
Amakuru y’urupfu rwa Ntambara yamenyekanye nyuma y’amakenga abaturage bagize ubwo babonaga inzu yiriwe ikinze kandi bitajyaga bikunda kubaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Boscco, yemeje amakuru y’uru rupfu, agira ati “Uwo mugabo n’umugore we bagiranaga amakimbirane ashingiye ku mitungo, binakekwa ko yaba ariyo yabaye intandaro y’izo ntonganya bagiranye ubwo barimo bava gusenga, zikurikirwa no kwahukana k’umugore noneho umugabo akananirwa kubyihanganira, agafata umwanzuro wo kwikingirana mu nzu akimanika mu mugozi”.
Ati “Muri uko kwirirwa batabonye umuntu n’umwe, abaturage bagize amakenga bagerageza gukomanga urugi babuze ubakingurira, bagerageza kurwica mu kuyigeramo basanga yapfuye. Birashoboka ko yaba yiyahuye uyu munsi ku cyumweru, turacyasesengura neza ngo tumenye niba ari ko byagenze. Gusa mu bigaragara birashoboka cyane ko aricyo cyabayeho”.
KigaliToday dukesha iyi nkuru, yanditse ko Polisi y’u Rwanda igira abantu inama yo kujya batangira amakuru ku gihe, y’ingo zibana mu makimbirane kugira ngo zijye ziganirizwa, zigirwe inama hakiri kare bitaragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.
Like This Post? Related Posts