• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, Nibwo umugore w’imyaka 50 witwa Sinjyemana wari utuye mu mudugudu wa Ruhango akagari ka Gahumuriza mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Gicumbi, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, bicyekwa ko yiyahuye.

Amakuru aturuka mu baturanyi, avuga ko nyakwigendera yatashye avuye mu kabari yasinze, agaca ku rugo rw’umuhungu we maze agatuka umukazana ibitutsi by’urukozasoni cyane, bakitabaza ushinzwe umutekano mu mudugudu.

Ushinzwe umutekano yahise aza kubareba muri iryo joro, asaba abaturage bombi kumvikana bakareka gushwana, bakaza kubikurikirana mu gitondo.

Uwo mugore (nyirabukwe) yahise ajya mu cyumba cye, abana be bagiye kumuhamagara basanga amanitse mu cyumba ari mu mugozi yapfuye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Kayigamba Emmanuel yavuze ko umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gusuzumwa.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments